Search

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Rwangombwa John yahawe igihembo mpuza mahanga.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Rwangombwa John yahawe igihembo cyagenewe Umuyobozi wa Banki Nkuru y’Igihugu wazamuye ubukungu  munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Icyo gihembo yagihawe ku wa gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2015, gitangwa n’Ikinyamakuru Emerging Markets. Abatsindira iki gihembo batangazwa mu nama za buri mwaka za Banki y’Isi n’Ikigega cy’Isi cy’Imari, hagahembwa abayobozi bashyizeho gahunda zikazamura ubukungu mu buryo bugaragara.

Yagihawe nka guverineri wa banki y’igihugu w’umwaka 2015 yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara wagize uruhare mu kuzamura ubukungu ( Emerging Markets).

Guverineri-wa-Banki-nkuru-yu-Rwanda-John-Rwangombwa-amaze-guhabwa-igihembo

Bimwe mu byo yaherewe icyo gihembo, harimo kugira uruhare mu bukungu bw’u Rwanda bwateye imbere ku kigero cyo hejuru, ndetse n’ifaranga ry’u Rwanda rikomeza kwihagararaho mu kudata agaciro, ugereranyije n’ibindi bihugu.

Igihugu kandi cyanogeje ibyo kwakira imisoro, kitabira isoko mpuzamahangan’ibindi. Ikigega cy’Isi gishinzwe imari(IMF) cyerekaa uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze, cyerekanye ko bwazamutse ku kigero kiri hejuru ya 7% mu mwaka wa 2014 bivuye kuri 4.7% mu mwaka wa 2013.

Angus Downie, ushinzwe ubukungu bwa Ecobank mu bihugu by’akarere yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kuzamura ubukungu bwarwo, harimo guhera ku nganda ntoya. Ibindi rwakoze birimo gukangukira ishoramari no kwitabira isoko muzamahanga, aho rurimo kwifashisha amafaranga agera kuri miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika arimo kwifashishwa mu kubaka inzu izajya ikorerwamo inama, kika kandi ari igihugu kirimo guteza imbere ikoranabuhanga.

Kuba ifaranga ry’u Rwanda  ryarihagazeho ku isoko ry’ivunja nka bimwe mu bifasha mu iterambere ry’igihugu, ni bimwe mu bifasha iterambere ry’u Rwanda, kandi bigatanga icyizere gituruka ku bufatanye bwa banki nkuru y’igihugu na Minisiteri y’imari n’igenamigambi yahoze iyoborwa na John Rwangombwa wahawe icyo gihembo mu mwaka wa 2012 cyari cyagenewe Minisitiri w’imari w’icyo gihe, n’ubundi mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Rwangombwa kandi yashimiwe  guharanira iterambere ry’ifaranga, igihugu gitanga inguzanyo ku kigero cya 40%.

Alan Cameron,  umuyobozi ku isoko ryo mu Bwongereza ushinzwe Afurika yavuze ko Rwangombwa yaharaniye ko ifaranga ry’u Rwanda ryihagararaho ugereranyije n’idolari, kuko mu mezi 8 ashize, kaguye ku kigero cya 5% nyamara ishilingi rya Kenya rigera kuri 15%.

Guverineri-wa-Banki-nkuru-yu-Rwanda-John-Rwangombwa

U Rwanda kandi n’ubwo ari igihugu gitoya ndetse kidakora no ku nyanja aho cyavana ubukungu butandukanye ariko ngo ntikibura kwitwara neza ku isoko mpuzamahanga.

Rwangombwa yavuze ko ibyagezweho byose abikesha ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda bwahagurukiye kurwanya ubukene bukava  kuri 57 % mu mwaka wa 2005/ 2006 bugera kuri 39.1 % mu mwaka wa 2013 /2014.

Icyo gihembo kandi cyerekana ukwigira kw’Abanyarwanda, akaba yashimiye uruhare rwa buri wese ngo akigereho, nyamara by’umwihariko Perezida Perezida Paul Kagame yongeye gushimira cyane ku bw’imiyoborere ye myiza, ituma igihugu kigera ku byo cyiyemeje. Icyo gihembo yagituye Abanyarwanda bahisemo gukorera hamwe mu kwiyubakira igihugu.

Mu mbogamizi yerekanye, u Rwanda  rugihura nazo mu bijyanye n’ubukungu  harimo, igura rigenda buhoro ku bijyanye n’ amabuye y’agaciro ya Coltan, Itini wolfram, agurwa n’u Bushinwa.

Yagize ati “ Twateye imbere mu by’ubukungu , n’ubwo hakiri imbogamizi, mu bijyanye no kugemura hanze y’u Rwanda,  ariko turimo gushaka uko tubyongera.”

Yakomeje agiira ati “U Rwanda rwageze kuri byinshi mu iterambere ry’ubukungu riherekejwe no kugabanya umubare w’abakene, mu gihe nyamara hanze hari inzitizi nyinshi.”

Mu mwaka wa 2012 ubwo yahabwaga igihembo nkacyo yavuze  ko  u Rwanda rwageze kuri byinshi mu kuzamura ubukungu bw’igihugu n’ubw’abagituye, mu byo rwiganzeho harimo kurwanya ubukene harimo ubukabije bwavuye kuri 35.8% bugera ku 8.2% kuva mu mwaka wa 2008 kugera mu wa 2011, icyo gihe asezeranya ko hari urundi rwego mu kugabanya ubukene u Rwanda rwagombaga kugeraho.

Kanda Hano ukomeze udukurikire kuri facebook kanda hano, kuri twitter kanda hano, kuri youtube kanda hano, bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.