Search

Habaye imirwano Abafana bamenagura amacupa, bavunagura intebe mu gitaramo cya UrbanBoys na Jay Polly(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu gitaramo cyari cyatumiwemo itsinda rya Urban Boys ndetse na Jay Polly, hatutumbye mo imirwano nyuma yo kutumvikana kw’abateguye igitaramo n’abagombaga kuririmba, Urban Boys na Jay Polly banga kuririmba bituma abafana bivumbura bamenagura amacupa n’intebe barazivunagura.

Ibi byabereye mu nzu iki gitaramo cyagombaga kuberamo, i Rwamagana, ahazwi ku izina ryo kuri Nyakatsi cyangwa kwa Avega, aho abafana babonye basa nabagiye guhomba ayabo bagahitamo kumenagura ibyo basanze muriyo nzu ndetse bamwe wasangaga bakaniye ko baratahana bimwe muribyo nk’intebe.

Iki gitaramo cyagaragayemo akavuyo ko ku rwego rwo hejuri cyari cyateguwe na Munyeshyaka Claude aho yari yatumiye Humble Jizzo na Nizzo  bo muri Urban Boyz n’umuraperi Jay Polly ngo bataramire abakunzi b’umuziki bo muri Rwamagana. Byarangiye igitaramo gihindutse urugamba rw’imigeri n’igipfunsi!!

Ku isaha ya saa tatu nibwo uwari umushyushya rugamba yageze imbere y’abafana abyinisha bamwe mu bakobwa bari bitabiriye iki gitaramo karahava gusa bigeze mu ma saa tanu nibwo ibintu byatangiye guhinduka uwari umushyushya rugamba atangira gutukana bigaragara ko yasinze, yageze aho ava ku rubyiniro bigaragara ko ntacyo kuvuga agifite imbere y’abagera hagati ya 400 na 600 bari bitabiriye iki gitaramo.

Uko amasaha yakomeje kugenda yiyongera ninako abafana batangiye gutakaza icyizere cyo kubona abahanzi babataramira ku rubyiniro, ibi bituma bamwe batangira kwadukira bimwe mu bikoresho barabimenagura, abandi bavunagura intebe karahava zihinduka ubushwangi.

Umukobwa yahisemo gutahana intebe kugira yiyishure ayo yaguze itike

Mu byamenaguwe n’abafana harimo intebe,amacupa y’inzoga, amatara n’ibirahuri. Ibi byose byakozwe nyuma yo guhabwa amakuru y’insha mu gongo ko Urban Boys yamaze gusubira i Kigali itakibataramiye.

Imvururu yasize yangije ibintu bitandukanye

KWIZERA JuvenalL-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.