Search

Hagaragaye umusore usa mahwi n’umuhanzi Diamond Platnumz( Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu gihugu cya Kenya hagaragaye umusore watangaje abantu benshi bakomeje kugenda bareba amafotoye ye kubera uburyo asa n’umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz kugahuru,kuva hasi kugera hejuru isura ni nk’umuntu umwe.

Uyu musore wagaragaye mu isura y’umuhanzi Diamond, akomoka mu gihugu cya Kenya mu gace ka Mtwapa mu mujyi wa Mombasa akaba anakomeje kugaragaza n’ibindi bikorwa bitandukanye bisa mahwi ni by’uyu muhanzi umaze kubaka izina rikomeye muri muzika kurwego rw’Isi kuko no kwifotoza ntaho bataniye.

Uyu musore yamenyekanye nyuma y’amafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutorwa mu mushinga ujyanye n’abanyarwenya.Ghafla ivuga ko Eric Omondi  ukuriye umushinga ujyanye n’abanyarwenya ariwe wasangije(share) amafoto ya Patric afatanyije na bagenzi be.

Bamwe mubabonye uyu musore,banze kwemera ko ataba avukana na Diamond ahubwo ko hari ubundi buryo bw’ibanga bwaba buri hagati yabo bw’uko baba bavukana cyangwa bakagirana irindi sano ryihariye batashatse kugaragaza ni mugihe abandi bemeza ko hari abantu basa ntanaho bigeze bahurira mu mateka yabo.

Patrick wagaragaye asa n’umuhanzi Diamondi Platnumz mahwi

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *