Search

Hari gushakishwa umupasiteri wateye inda abagore batanu bari abayoboke b’idini rye, harimo n’utwite impanga

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umupasiteri wo mugihugu cya Ghana witwa Omorata Kandu, uyobora urusengero rwita Mountain Players Ministries, arahigishwa uruhindu, nyuma yo gukwekwaho gutera inda abakobwa batanu bo mu itorero ayobora harimo n’umugore umwe wari usanzwe ufite umugabo kuri ubu utwite impanga.

Kandu arashakishwa n’inzego z’umutekano z’agace yari asanzwe abarizwamo ari naho uru rusengero rwe rwabarizwaga.

Uyu mugabo w’imyaka 48 y’amavuko aba bakobwa harimo n’umugore wubatse baramushinja kubatera inda mubihe bitandukanye yitwaje kubakoraho ibitangaza.

Nkuko byatangajwe n’umwe muri aba bakobwa witwa Nkaawera Vesta, yahamije ko inda atwite yayitewe n’umuyobozi w’itorero rye ngo bakaba barabanje kugirana ubushuti budasanzwe, nuko Pastor akaza kumutumaho bagahurira muri Hoteli ari naho yamutereye inda.

Uyu mukobwa ngo akimara kumenya ko atwite yabibwiye Pasiteri ko atwite ni uko uyu mugabo amusaba kubigira ibanga, uyu mukobwa ngo yakomeje kuryumaho ariko ngo akabona, uyu mugabo ntakimwitaho nkuko yamwitagaho mbere ataramubwira ko atwite.

Nyuma nibwo uyu mukobwa yaje kubiganiriza bagenzi bo muri iri torero, asanga harimo abandi bagera kuri bane bahuje ikibazo harimo n’umugore wari asanzwe afite umugabo babanaga, nibwo bahise bafata icyemezo cyo kujya kumurega.

Uyu mu Pasiteri akimara kumenya ko ibye byamenyekanye ngo yahise atoroka aburirwa irengero kuburyo ubungubu ari gushakishwa n’ubuyobozi ndetse nabo bagore bose yateye inda.

Omorata Kandu wari umuvuga butumwa w’ijambo ry’Imana ngo ubusanzwe ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu.

Amakuru dukesha ikinyamakuru AcraaPost, avugako uyu mugabo atari ubwambere avuzweho gutera inda abagore basengera mu itorero rye, ngo hari n’urubanza yigeze kuburana n’umugore byavugako yamuteye inda, ariko bagasanga yarihinduranyije ahindura amazina n’agace yabagamo.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.