Harmonize yasibye ibishushanyo by’umutaliyanikazi bahoze bakundana, yishushanyaho umugore barigukundana abafana bamuha urwamenyo (Amafoto)

Umuhanzi uri mubakunzwe cyane muri Tanzania, Harmonize ari kuvugwa cyane kubera urukundo rwe n’umugore bari kugaragara barikumwe mu munyenga w’urukundo.

Uyu mugabo yatunguye abakunzi be ubwo yerekanaga ko yasibye ibishushanyo byose byari ku mubiri we bigaragaza, ishusho y’umutaliyani kazi Salah bahoze bakundana ndetse bari baramaze gusezerana kuzabana akaramata.

Harmonize ari murukundo n’umugore w’umwana umwe watandukanye n’umugabo

Harmonize yagaragaje ko ibishushanyo bigaragaza Salah ku mubiri we yabisimbuje, iby’umukunzi we mushya bahararanye muri iyi minsi.

Harmonize kuri ubu ari murukundo n’umugore ubyaye rimwe, witwa Kajala Masanja

Harmonize ku ijosi rye yishyizeho igishushanyo cy’inyuguti ya “K”bivuga Kajala ndetse uyu mugore nawe ku ijosi yishyiraho igishushanyo cy’inyuguti ya “H” bivuze Harmonize.

Abakunzi b’uyu muhanzi, ubwo yagaragazaga ibi bishushanyo bamuhaye urwamenyo bavugako nabyo bitazamara kabiri.

Harmonize ku ijosi rye yishyizeho igishushanyo cy’inyuguti ya “K”bivuga Kajala ndetse uyu mugore nawe ku ijosi yishyiraho igishushanyo cy’inyuguti ya “H” bivuze Harmonize.

Uwitwa Mwajuma Msakala yagize ati “Ibi nta minsi mbihaye, na Salah waguhaye amafaranga akuye i Burayi, waramusize none urabona uzabana n’umugore watandukanye n’umugabo, ahaaaa narumiweee!!!!”

Uyu nawe yitwa Jay Maudaku ati “Uru rukundo ntiruzaramba nduhaye amazi abiri gusa.”

Abou Keem nawe ati “Wibagiwe Salah aho yagukuye, umaze kwivumbura kuri Diamond none, uwo mukecuru urabona hari icyo azakumarira”

Harmonize hamwe n’umukunzi we mushya, Kajala barikumwe n’umukobwa w’uyu mugore witwa Kajala Paula

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE