Haruna Niyonzima yashimiwe na FERWAFA ahabwa impano, ku mukino ikipe ya Mali yatsinze u Rwanda ibitego bitatu ku busa.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Mali yatsinze u Rwanda ibitego bitatu ku busa mu mukino w’umunsi wa 5 w’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, rukomeza kuba urwa nyuma mu itsinda.

Ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo. Ni umukino utari ufite icyo uvuze uretse ishema ry’igihugu kuko itike yo bamaze kuyibura.

Yahawe umupira wanditseho Imikino 105 amaze gukinira Amavubi.

U Rwanda ntirworohewe n’uyu mukino kuko Mali yayirushije cyane.

Kapiteni w’Amavubi, Niyonzima Haruna ntiyabanje mu kibuga kuri uyu wa Kane.

Muri iki cyumweru ni bwo FIFA yashyize hanze urutonde rwo ku wa 1 Ugushyingo 2021 rugaragaza abakinnyi b’ibihe byose babashije gukinira ibihugu byabo byibuze imikino 100, Ni umwe muri abo.

Niyonzima w’imyaka 31 nk’uko bigaragazwa na FIFA, amaze imyaka 15 akinira Amavubi kuva mu 2006 ndetse amaze gukina imikino 104 ndetse uyu wa Mali ni uwa 105.

Uyu mukinnyi wavuze ko ashaka gusezera kubera amagambo y’abantu, ahawe ishimwe na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, mbere y’umukino, akomerwa amashyi na bake barebye uyu mukino.

Yahawe umupira wanditseho Imikino 105 amaze gukinira Amavubi.

Niyonzima w’imyaka 31 nk’uko bigaragazwa na FIFA, amaze imyaka 15 akinira Amavubi kuva mu 2006 ndetse amaze gukina imikino 104 ndetse uyu wa Mali ni uwa 105.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO