Search

Hasohotse amafoto y’ubugeni arimo The Ben , Medy , Knowless, Kavuyo n’abandi (AMAFOTO)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umunyabugeni wabigize umuga ku rwego mpuza mahanga Celedart  yagaragaje amafoto ari mu mashusho adasanzwe y’ibyamamare ndetse n’andi y’ubugeni akoranye ubuhanga mu buryo bwo gushushanya.

Abinyujije mu mpano ye ndetse n’ubuhanga , umunyabugeni ushushanya yakoze amafoto ya bimwe mu byamamare mu Rwanda ndetse na mpuzamahanga b’ibibi komerezwa, aha kandi yanagaragaje andi mafoto yuje ubugeni n’ubuhanzi kubijyanye n’imico itandukanye ndetse n’ubwiza nyaburanga.

Ukibona ahaba hamanitse aya mafoto biba bigoranye ku bona ko aya mafoto y’Ibyamamare nka Medy The Ben , Knowles Butera , Kavuye (k8), Nelson Mandela ndetse na Martin Luter King ari ibishushanyo , kuko aba asa neza n’amafoto nyayo y’ibi byamamare bityo kuba watandukanya ifoto n’igishushano bikaba byakugora.

The Ben umwe mu basore bakunzwe cyane n’inkumi kuko azwi nk’umwe mu bahanzi nyarwanda bafite                                             ubwiza nyaburanga n’ijwi bikurura abakobwa.

Mu kiganiro n’uyu muhanga mu gushushanya Celedart, yatangarije ibyamamare.com ko iyi ari impano ye kuva cyera , ndetse no kubera kubikunda cyane yakomeje no kugenda abyiga no mu mashuri yabugenewe, ubu uyu musore ari kurwego rwo kuba hari abandi yasangiza no kubumenyi afite mu gihe amaze muri uyu mwuga anifuza ko wakwaguka birenzeho maze ibihangano bye bikamenyekana ku rwego rw’isi.

Celestin Munezero uzwi nka Celedart atuye ku Gisozi ari naho afite studio akoreramo uyu mwuga we kandi ngo uramwinjiriza kuko ngo hari n’amwe mu mashusho akora akundwa cyane aba anahenze akaba yayagurisha ku giciro cyo hejuru.

Kuba yagukorera igishushanyo cyangwa akaguha mubyo afite , Celedart abigukorera mu buryo bworoshye abangutse ndetse kandi atanaguciye ikiguzi kirenze, igisabwa aba ari ukuba mwahuye gusa.

Butera Knowles , umuhanzikazi wamamaye ndirimbo ndetse no kuba azwiho kuba ari mwiza.

                  Ngabo Medy mw’ishusho y’igishushanyo cyakozwe n’umunyabugeni kabuhariwe.

Martin Luther King , umwe mubanyabigwi babayeho kuri iyi si.

Celestin Munezero mu kazi ko gushushanya.

Nelson Mandela , umunyabigwi wabayeho ndetse akaba n’intwari y’Afurika.

Comments

comments




2 thoughts on “Hasohotse amafoto y’ubugeni arimo The Ben , Medy , Knowless, Kavuyo n’abandi (AMAFOTO)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.