Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 8 Ugushyingo 2019 muri Kigali Convention habereye umuhango wo gutanga ibihembo ku banyamakuru n’ibinyamakuru byahize ibindi mu Rwanda.
Ni ibihembo byiswe ’Rwanda Development Journalism Awards’ byatangiye gutangwa mu 2012, aho bashimira abanyamakuru n’ibitangazamukuru byahize ibindi mu Rwanda, ni umuhango witabirwa n’abanyamakuru bose bakorera mu Rwanda.

Ni igikorwa gitegurwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa barimo n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).
Hatanzwe ibihembo 27, Amabilisi Sibomana wamamaye kuri Radio Rwanda niwe wagizwe umunyamakuru w’ibihe byose naho Kalinijabo Jean de Dieu ukorera Radio na TV1 aba umunyamakuru w’Umwaka.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi, yashimye uruhare rw’itangazamakuru mu kwihutisha iterambere no kugera ku cyerekezo 2063, avuga ko impamvu y’ibi bihembo ari ukongera ubunyamwuga no gushishikariza abanyamakuru gukora umwuga bawukunda.
Inkuru nziza y’Umwaka: Karinijabo Jean de Dieu ukorera/Radio&Tv1.
Umunyamakuru uvuga neza amakuru kuri Radio: Mwanafunzi Ismael/Radio Rwanda(RBA)
Umunyamakuru uvuga neza amakuru kuru TV: Paul Rutikanga/TV Rwanda(RBA)
Inkuru icukumbuye (Investigative): Nzabandora Théogène/Radio&Tv Izuba
Feature Documentary: Nshimyumukiza Janvier/IMVAHO NSHYA
Umunyamakuru wafashe amashusho meza(Video Journalism): Muhire Aristide/RTV (RBA)
Umunyamakuru wafashe amafoto meza (Photo Journalism category): Kwizera Emmanuel/The New Times
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza y’Ubukungu: Iriza Diane/RBA
Ikiganiro cy’imikino gihiga ibindi: Urubuga rw’imikino/Radio Rwanda(RBA)
Umunyamakuru wateguye akanabaza ibibazo neza: Girinema Philbert /IGIHE
Ikiganiro gihiga ibindi (Talk Show Award): Imboni musesenguzi cya Jean Pierre Kagabo/RBA
Radio yumvwa na benshi: Radio Rwanda (RBA)
Televiziyo ikunzwe kurusha izindi: Televiziyo Rwanda (RTV)/ RBA
Ikiganiro cy’imyidagaduro gikunzwe kurusha ibindi(Entertainment Show): Amahumbezi/RBA
Ikinyamakuru gikunzwe kuruta ibindi byandikirwa kuri internet: IGIHE.com
Umunyamakuru w’umugore wahize abandi (Female Journalism of the Year): Iriza Diana/RBA
Ibyiciro byihariye
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku bumwe n’ubwiyunge(Unite and Reconciliation Award)
Ntakirutimana Alfred/Radio&Tv1
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku Buringanire n’abana (Gender, Children reporting Award)
1. Umuhoza Honnore/Radio&Flash TV
2. Ishimwe Rugira Gisele/Kigali Today
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku Kurengera ibidukikije(Invironment Reporting Award)
1. Hakizimana Jean Paul/IGIHE
2. Rabbi Malo Umucunguzi/IGIHE
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT and Telecominication Award)
Karinijabo Jean de Dieu /Radio&Tv1
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza y’Ubuzima (Health Reporting Award)
Mutuyezu Jean Claude/RBA
Umunyamakuru wakoze inkuru mu Kinyarwanda cyiza (Ikinyarwanda Kinoze Award)
Hakizimana Malachie/Kigali Today
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku muco (Culture Promotion Award)
Kanamamugire Emmanuel/Top Africa News
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku gutanga serivisi inoze (Service Delivery promotion Award)
Mbonyumugenzi Jean Bosco/Impamba.com
Umunyamakuru umaze igihe mu mwuga, waranzwe n’ubunyamwuga, ubuhanga..(Lifetime achievement Award)
Amabilisi Sibomana/wahoze akorera Radio Rwanda
Umunyamakuru w’Umwaka(Journalist of the Year)
Kalinijabo Jean de Dieu/Radio&Tv1
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook