Hope Nigihozo umugore wa Dj Miller yagaragaye yageretse akaguru ku kandi kumva y’umugabo we, ahamyako yiyumva nkaho ari murugo

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nigihozo Hope,umugore wa Dj Miller yagaragaye yagiye gusura ahashyinguwe umugabo we maze atangaza ko yiyumva nkuri murugo.

Hope, kuva umugabo we yakwitaba Imana akunze kugaragaza agahinda atewe no kuba atakiri kumwe n’uyu mugabo wapfuye bamaze igihe gito babanye.

Dj Miller yitabye Imana hashize igihe gito akoze ubukwe

Hamwe n’inshuti ze za hafi, Hope Nigihozo akunze kugaragara yagiye gusura ahashyinguwe Dj Miller, bakahakorera isuku, bakahafatira amafunguro nibyo kunywa ndetse bagafata amafoto y’urwibutso, bakabigereranya nkaho bari kumwe na nyakwigendera.

Kuri iyi nshuro uyu mugore wa Dj Miller yongeye kugaragara yagiye gusura ahashyinguwe Dj Miller witabye Imana bamaze kubyarana umwana umwe.

Hope yagaragaje ifoto yicaye ageretse akaguru ku kandi ahashyinguwe umugabo we

Ku mafoto uyu mugore yashyize kumbugankoranyambaga akoresha, hari ifoto yagaragaje yicaye arambije ageretse akaguru ku kandi ahashyinguwe umugabo we.

Kuri iyi foto uyu mugore yanditseho amagambo agira ati “Mu rugo ni aho ariho hose uri”

DJ Miller witabye Imana muri Mata uyu mwaka, yari amaze amezi make yibarutse imfura ye y’umukobwa, yabyaranye na Nigihozo Hope bari bamaze hafi umwaka basezeranye kubana akaramata.

Hashize iminsi uyu mugore ari kwamamaza indirimbo zitandukanye zakozwe na Dj Miller, zigizwe n’indirimbo 10 ziri kuri alubumu bise “Shani” iyi alubumu ikaba yaritiriwe imfura yabo.

Album yiswe ‘Shani’ yamuritswe ku mugaragaro mu gitaramo cyanyujijwe kuri shene ya Youtube ya DJ Miller mu ntangiriro za Ukuboza 2020.

Iyi album yamaze gushyirwa ku isoko, amafaranga azayivamo azateranywa n’andi inshuti ze ziyemeje gukusanya mu rwego rwo kubaka inzu irimo iy’umubyeyi we n’iy’umuryango yasize atarangije.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE