Hope watawe n’ababyeyi be afite imyaka 3 bamwita umurozi, Imyaka 4 irashize asubijwe ubuzima n’umugiraneza wamutoraguye mumyanda(Amafoto)

Muri 2016, nibwo hasakaye ifoto yari iteye agahinda cyane, iyi foto yagaragazaga umwana ukiri muto cyane, bigaragara ko yishwe n’inzara, kubw’amahirwe uyu mwana yahuye n’umugiraneza w’umuzugu wari mubukerarugendo mugace kitwa Uyo muri Nigeria.

Anja Ringgren, umukerarugendo wari wibereye mubutembere yaje kurya isi muri Nigeria, ubwo yari munzira yaje kubona umwana muto cyane, ashungerewe n’abahisi n’abagenzi, atoragura ibyo kurya aho bamena imyanda, uyu mugore yahise azana icupa ry’amazi yari afite mumodoka, niko gutangira kuramira uyu mwana kuko byagaragarako ubuzima bwe buri mukaga.

Hope ubwo yatoragurwaga

Uyu mwana wiswe Hope n’uyu muzungu, bivugwako yari yatawe n’ababyeyi be bavugako, uyu mwana ari umurozi, kuko ngo kuva bamubyara yabateye umwaku, bahitamo kumujugunya.

Hope ubwo bamutoraguraga yari hagati y’ubuzima n’urupfu

Kuri ubu, Anja Ringgren, arishimirako imyaka 4 ishize, Hope asubiranye ubuzima, mubutumwa uyu mugore yahaye abamukurikira yahamijeko, ubu Hope ari umwana ushimishije cyane kandi w’umunyabwenge, ngo biramushimisha iyo abona akina agapira kandi mu ishuri aratsinda neza cyane.

Hope amaze kuba umusore ushimishije

Uyu mugore w’umunya Denimarike watoraguye Hope, avugako ubuhanga bw’uyu mwana witwaga umurozi bukomeje kumutangaza cyane, kuko ubu ngo niwe uyoboye abandi bana mu mukino wo gusiganwa kumaguru aho yiga, ngo byaramutunguye ubwo yatorwaga nk’umwana uhagarariye abandi mu ikipe y’umupira w’amaguru aho yiga bityo ngo ibi bimuha icyizere ko uyu mwana azaba umuntu udasanzwe

Anja Ringgren yasangije inkuru, n’amashusho agezweho ya Hope, yambaye imyambaro y’abakinnyi bajyana mukibuga,ahagarariye ikipe ye mu marushanwa y’imikino ihuza ishuri. Amashusho meza rwose yasusurukije imitima yabantu benshi bakurikiranye inkuru kuva igihe Uyu mwana yatabarwaga muri 2016.

Anja yanditse ati: “Kuva bamwita umurozi, gutereranwa, kwangwa no gupfobywa kugeza guhagararira ishuri rye mu kwiruka metero 100 💪🏿🏃🏿‍♂️😍 Uyu munsi, Hope yitabira iserukiramuco ry’imikino ry’ishuri rye kandi birumvikana ko we azahagararira ikipe ye mumasiganwa ya metero 100🏅🏆 Reba afite swag 😂😎

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE