Search

Hope yafatanyije na Knowless bashyira hanze indirimbo nshya bise “Inch’Allah” Yumve hano

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Hope Irakoze uzwiho ubuhanga bwihariye mu kuririmba yafatanyije na Butera Knowless bashyira hanze indirimbo ifite umwihariko bise ‘Inch’Allah’.

Hope Irakoze wo muri 3 Hills na Butera Knowless bashyize hanze indirimbo bise Inch’Allah’.

Iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri Kina Music, ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo by’umwihariko ikaba ifite umudiho wumvikanamo akarango kazwi mu ndirimbo zo mu idini ya Islam.

Butera Knowless avuga kuri iyi ndirimbo yagize ati “Hope yaranyegereye dukorana umushinga kuriya, ni indirimbo nishimiye cyane bitewe n’uko numva ari nziza. Ni indirimbo y’abantu bakundana ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo, y’abifuza ko uko byagenda kose bazabana nubwo wenda atari none aha cyangwa ejo, ariko byanze bikunze bagomba kubana kubera urukundo bafitanye.”

Hope ubusanzwe ubarizwa mu itsinda rya 3Hills ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’iminsi mike na mugenzi we Eric Mucyo babana muri iritsinda nawe ashyize hanze indirimbo ye ku giti cye.

Aba bahanzi bashimangira ko nubwo bafite itsinda babarizwamo ntibibuza ko buri wese yashyira hanze indirimbo ye mu gihe yumva ko biri ngombwa.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO ‘Inch’Allah’

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.