Hotel 2 zari muzikunzwe cyane mu mujyi wa Kigali, zirigutezwa cyamura

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD) yatangaje mu ruhame ko Hoteli ebyiri z’i Kigali zashyizwe mu cyamunara.

Izo Hoteli ni Hotel Villa Portofino Kigali iherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo, na The Mirror Hotel iherereye i Remera muri Gasabo.

Itangazo riteza cyamunara izo Hoteli rivuga ko cyamunara izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga guhera tariki 09 Kanama 2021 kugeza tariki 16 Kanama 2021.

Itangazo rihamagarira abantu kugura mu cyamunara The Mirror Hotel rivuga ko izagurishwa ku wa 16 Kanama 2021, ikaba ifite agaciro kari ku isoko k’asaga miliyari 3.9 Frw.

Uwifuza kugura iyi hoteli muri cyamunara asabwa kuzatanga ingwate ingana na 5%. Ni ukuvuga miliyoni 198 Frw.

Ni mu gihe ba nyiri Portofino Hotel iherereye i Nyarutarama, babereyemo umwenda Banque de l’Afrique de l’Est et de l’Afrique Australe pour le Commerce et le Développement (Banque de la ZEP) ndetse na Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere , BRD.

Hotel Portofino na The Mirror ni zimwe muri hotel zari zimaze kumenyekana hano mu mujyi wa Kigali kubera kwakira ibirori by’ibyamamare bitandukanye.

Itangazo rihamagarira abantu kugura mu cyamunara The Mirror Hotel rivuga ko izagurishwa ku wa 16 Kanama 2021, ikaba ifite agaciro kari ku isoko k’asaga miliyari 3.9 Frw.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO