Search

Humble Jizzo n’umugore bibarutse imfura yabo nyuma y’igihe bayitegereje

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanzi ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz Humble Jizzo n’umugore we AmyBlauman bamaze kwibaruka imfura yabo nyuma y’iminsi itari mike bategereje uyu mwana.

Humble Jizzo n’umugore we na AmyBlauman

Uyu musore kuri ubu ubarizwa ku mugabane wa Amerika aho yagiye mu mwaka ushyize  mu Kwezi ku Kuboza 2017 agiye kuba yakwigaragaza no kuba yamenyana nabo mu muryango w’umugore we yatangaje ko kuri ubu nyuma yo gutegereza amezi menshi Imana yasubije ibyiyumvo byabo ikabaha umwana w’umukobwa bamaze igihe bategereje.

Umwana wa Humble Jizzo na Amy Blauman yavukiye muri Leta ya Washington iwabo w’umufasha wa Humble Jizzo mu mujyi wa Wenatchee mu bitaro  bya Confluence Health Hospital. Uyu mwana wabo bamwibarutse nyuma y’amezi atatu Humble Jizzo na Amy Blauman bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise ‘Happy announcement’, indirimbo baririmba bagaragaza ibyishimo batewe n’umwana wabo w’umukobwa wari hafi kuvuka, gusa kuri ubu bamaze kwibaruka.

Nk’uko byagiye bivugwa cyane ngo nyuma yo kwibaruka k’umugore we Humble Jizzo agomba guhita agaruka mu Rwanda vuba na bwangu aho agomba kuza gutera ingabo mu bitugu Nizzo Kaboss bafatanyije mu itsinda  rya Urban Boys bagakomeza akazi kabo k’umuziki. Nyuma yo kwibaruka imfura yabo ubu hagiye no gukomeza gahunda z’ubukwe cyane ko nabwo buri mu byo uyu muryango uteganya vuba.

Reba indirimbo  ‘Happy announcement’Humble Jizzo yakoranye n’umugore we

 

Richard [email protected]

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *