Umuhanzi Manzi James wamenyekanye nka Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko se yitabye Imana.
Humble Jizzo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo yatangaje ko atewe agahinda no kubura se umubyara baherukaga kuvugana kuri Noheli

Mu gahinda kenshi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko atari azi ko kuri Noheli ari bwo bwa nyuma yavuganye nawe.
Atiruhukira mu mahoro papa, Ndababaye cyane. Ntabwo narinzi ko kuri Noel tuvugana bwari ubwa nyuma.”

Uyu musaza w’imyaka 67 akaba yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba aho yagiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2020.
Amakuru avuga ko yagiyeyo yumva atameze neza, aho yumvaga afite umunaniro gusa, akaba yahise yitaba Imana ubwo yari kwa muganga.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook