Search

Humble Jizzo yagize icyo avuga ku magambo Safi aherutse gutangaza avuga ko batigeze baba incuti

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Manzi James umwe  mu bagize itsinda Urban Boyz nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagize icyo atangaza ,ku magambo akomeye Safi yavuze ubwo yahakanaga ko batigeze baba incuti.

Humble Jizzo yanenze imvugo yakoreshejwe na Safi Madiba

Mu kiganiro Amahumbezi cyatambutse kuri Radiyo Rwanda mu minsi ishize humvikanye Safi ahakana yivuye inyuma ko atigeze agirana umubano  w’ihariye na Humble Jizzo.Yagize ati Humble twahuzwaga n’akazi  nta bundi bucuti nge nigeze ngirana nawe uretse akazi kari kaduhuje”.

Image result for humble jizzo

Humble Jizzo uheruka kwibaruka umwana w’umukobwa

Abajijwe niba ajya afata akanya akaganira nawe cyangwa niba yaramenye ko yibarutse yatangaje ko yabimenye nubwo atagize icyo abikoraho.

Nyuma y’iki gihe cyari gishize Humble ataragira icyo atangaza kuri aya magambo ya Safi , uyu munsi yagize icyo abivugaho,Hari mu kiganiro na Radiyo Isango Star.Humble yanenze bikomeye imvugo yakoreshejwe na Safi ndetse avuga ko itari ikwiye.

Image result for safi madiba

Safi yavuze ko atigeze aba incuti na Humble Jizzo

Yagize ati “Ndamushimira ni umuntu w’umugabo twakoranye niba avuga yuko tutigeze tuba inshuti njyewe siko mbibona sino kumwihomaho kuko nawe ubwe ajya kuva mu itsinda yavuze ko bigoye gusiga inshuti ariko ibintu birabaye nihe yahera avuga ko tutari inshuti ? nabwo twari duhujwe n’akazi.”

Humble avuga ko kuba yemera ko we yari incuti ya Safi Atari ukumwihomaho ndetse anemeza ko na Safi ubwe abasezeraho mu baruwa yanditse yavuze ko assize incuti ze. Ku bwa Humble Jizzo ngo bari incuti  ndetse ngo usibye n’akazi bari incuti no mu buzima busanzwe.

 

Ildephonse [email protected]

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.