HUYE : Umugore yakubitiye mu nzira umugabo we, amuziza ko yavuye mu rugo akagenda atabimumenyesheje kandi yari amaze igihe amwihanangiriza(VIDEO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umugore bakunze kwita ’Nyirambegeti’ utuye mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, yakubitiye mu nzira umugabo we, amuziza ko yavuye mu rugo akagenda atabimumenyesheje kandi yari amaze igihe amwihanangiriza.

Ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2021, nibwo uyu mugore yakubitiye umugabo mu Mudugudu wa Kabutare mu Murenge wa Huye mu buryo bukomeye, nyuma y’aho bahuriye mu nzira.

Umugore yakubitiye mu nzira umugabo we, amuziza ko yavuye mu rugo akagenda atabimumenyesheje kandi yari amaze igihe amwihanangiriza

Amakuru avuga ko n’ubusanzwe uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane ndetse hatagize igikorwa uyu mugore ashobora kuzica umugabo we bitewe n’uko ahora amukubita.

Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Bahora barwana ariko urebye umugore asa nk’aho arusha umugabo we ingufu kuko uko iyo barwanye ni we umunesha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukira, Nsanzimana Gad, na we yemereye IGIHE ko uyu mugore yakubise umugabo we.

Ati “ Amakuru tumaze kumenya n’uko bariya bantu atari ari abo mu Kagari kacu ahubwo uriya mugore ni we uhavuka mu Mudugudu wa Kubutare ari na ho ikibazo cyabereye gusa uko nayumvise, bivugwa ko bari bari gutaha i Mbazi aho batuye. Mu mirwanire yabo, ngo bashobora kuba bari basinze.”

Uyu mugabo bamugejeje murugo arikurira

Yongeyeho ko muri aka gace hakunze kugaragara amakimbirane ahanini ashingiye ku mitungo ku buryo usanga bamwe mu bashakanye bakunda kurwana bapfa imikoreshereze yayo.

Gusa nyuma y’aho ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bumenyeye aya makuru y’iri hohotera uyu mugabo yakorewe, bwatangarije kuri Twitter ko bugiye gukurikirana iki kibazo.

REBA VIDEO

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE.com (@ibyamamaretv)

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO