Search

I Huye abitabiriye Rally bashimishijwe n’abamotari bakora ibintu bidasanzwe (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo mu karere ka Huye habereye irushanwa ngaruka mwaka ryo gusiganwa ku mamodoka rizwi nka Huye Rally 2018. Iri rushanwa ryongeye kwegukanwa n’Umunya Uganda Moussa Kabega, abaryitabiriye basusurukijwe n’abamotari bakora ibintu bidasanzwe.

Izi moto z’Abanyafrika y’Epfo zasusurukije abitabiriye Rally i Huye bataha batabishaka.

Iri rushanwa ryamaze iminsi ibiri ribera mu karere ka Huye na Gisagara, ryasojwe Moussa Kabega waherukaga kuryegukana mu mwaka ushize yongeye gushimangira ubuhanga bwe mu gukata imodoka aryegukana ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Huye Rally 2018 yatangiye kuwa Gatandatu kuya 23 Kamena igasozwa ku Cyumweru kuya 23 Kamena 2018, yari yitabiriwe n’imodoka 13 zasiganwaga zizenguruka mu mihanda ya Save- Shyanda.

Abaryitabiriye bose basoreje kuri stade ya Huye aha hateraniye ibihumbi by’abaje kwihera ijisho irisiganwa riba ari imboneka rimwe.

Ku mwanya wambere haje Kabega MouSsa wafatanyaga na Rogers Sirwomu bose bao muri Uganda, wa kabiri haje Jonas Kansiime ufatanya na Aaron Nsamba nabo bo muri Uganda naho ku mwanya wa gatatu haza Abanyarwanda Giensen Jean Jean/ Dewrk Yannick.

Nyuma y’imyiyereko y’imodoka zakinnye Huye Rally 2018 abitabiriye basusurukijwe na moto zavuye muri Afurika y’epfo zikora ‘Freestyle’ zidasanzwe.

Aba bagabo baza mu bambere muriAfrika y’Epfo mu gukora imyiyereko nk’iyi.

Iyi myiyereko itangaza benshi.

Moto igera mu kirere ikicurika, ababibona muri filime bakagira ngo nibikabyo bazabaze ab’i Huye.

Uyu we yarabibonye ubwoba buramwica.

Izi modoka uburyo ziba zivuduka nabyo bitangaza benshi.

Umugore wa nyakwigendera Gakwaya Claude wibukwa muri iri rushanwa nawe yari ahari.

Rutabingwa Ferdinand wayoboye isiganwa.

Abanya-Uganda nibo begukanye imyanya yambere muri iri siganwa.

Uwamariya Venerand, umuyobozi w’akarere ka Huye yashimiye abategura iri rushanwa kuko risusurutsa benshi mu batuye aka karere.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.