Vanessa Bryant, umugore wa Kobe Bryant yashoboye kugira icyo atangaza, ku nshuro yambere kuva yabura umugabo we n’umwana we w’umukobwa baguye mu mpanuka y’indege yatwaye ubuzima bwabo n’abandi bantu 7 barikumwe nabo.
Uyu ni umunsi wa Gatatu, umugore wa Kobe Bryant byari byaramunaniye kuvuga kuko atabashije kwakira urupfu rw’umukobwa we Gianna w’imyaka 13 n’umugabo we Kobe wapfuye afite imyaka 41 y’amavuko bari bamaranye imyaka 19 babanye nk’umugore n’umugabo.

Vanessa Bryant yashimiye cyane abakomeje kumufata mumugongo nokumwihangaisha muri ibi bihe bitamworoheye.
Ati “Turabashimiye kunkomezi zanyu, mubyukuri twari tuzikeneye.Twahungabanijwe bikomeye n’urupfu rutunguranye rwa Kobe, umugabo wanjye nakundaga akaba na papa w’abana bacu, ndetse n’umukobwa wacu kandi mwiza Gianna, umuvandimwe wa Natalia, Bianka na Capri”

Yakomeje agira ati “ubu ntitwabona amagambo ahagije yo gusobanura umubabaro dufite, gusa nziko yaba Kobe ndetse na Gigi bari baziko tubakunda . Byari umugisha ukomeye kubagira mubuzima bwacu. Twifuzaga guhorana nabo”
Uyu mugore akaba avugako kubura umugabowe ndetse n’umukobwa wabo Gigi, bibaye kubura umugisha hakiri kare.
Uyumugore yarongeye ati “Sinzi uko ubuzima bwacu buzamera nyuma y’uyu munsi, kandi simbona n’ishusho yabwo badahari. Gusa tuzakomeza tugerageze kuko Kobe na Gigi bazakomeza batumurikire tubone inzira ”

Kobe Bryant, ni umwe byamamare byakundaga kugaragaza ko yishimanye n’umuryango, umugore we n’abana be bakundaga kugaragara barikumwe mubirori bitandukanye uyu mugabo yabaga yitabiriye.
Vannessa Bryant yashakanye na Kobe Bryant muri 2001, ubu bari bafitanye abana bane harimo umwe ufite amezi 7 witwa Capri Kobe Bryant, umukuru yari Natalia Diamante Bryant w’imyaka 17 y’amavuko, yakurikirwaga na Gianna Maria-Onore Bryant w’imyaka 13 wapfanye se, hagakurikiraho Bianka Bella Bryant w’imyaka 3 y’amavuko.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook