Search

Ibibazo icumi abantu bibaza kumibonano mpuzabitsina, ibisubizobyabyo nicyo Bibiliya igenda ibivugaho.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

1 Ese icyaha Adamu na Eva bakoze mu busitani bwa Edeni, ni imibonanompuzabitsina?

 Igisubizo: Abantu benshi batekereza ko urubuto rwabuzanyijwe mu busitani bwa Edeni, ari ugukora imibonano mpuzabitsina. Icyakora, ibyo si byo Bibiliya yigisha.

Zirikana ibi: na mbere y’uko Eva aremwa, Imana yategetse Adamu iti “igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho” (Intangiriro 2:15-18). Kubera ko Adamu yari wenyine, birumvikana ko icyo Imana yamubujije atari ugukora imibonano mpuzabitsina. Nanone kandi, Imana yahaye Adamu na Eva itegeko risobanutse rigira riti “mwororoke mugwire mwuzure isi” (Intangiriro 1:28). Kuba Imana yuje urukundo yarahaye uwo mugabo n’umugore ba mbere itegeko ryo kubyara ‘bakuzura isi,’ byumvikanisha ko bagombaga gukora imibonano mpuzabitsina. Ese ubwo yari kubakatira urwo gupfa ibaziza ko bumviye amabwiriza yabahaye?—1 Yohana 4:8.

Nanone kandi, igihe Adamu atari ahari, Eva ‘yasoromye imbuto zacyo [zabuzanyijwe] arazirya. Nyuma yaho, igihe yari kumwe n’umugabo we, [ni bwo] yamuhayeho na we arazirya.’—Intangiriro 3:6.

Byongeye kandi, igihe Adamu na Eva baryamanaga bakabyara umwana, nta gihano Imana yabahaye (Intangiriro 4:1, 2). Uko bigaragara rero, urubuto Adamu na Eva bariye ntirugereranya imibonano mpuzabitsina bagiranye, ahubwo ni urubuto rusanzwe rwo ku giti.

couple-bed1

2 Ese Bibiliya ibuza abantu kunezezwa n’imibonano mpuzabitsina?

 Igisubizo: Igitabo cya mbere cyo muri Bibiliya kigaragaza ko Imana ari yo yaremye abantu, ikarema “umugabo n’umugore.” Imana imaze kubarema, yitegereje ibyo yaremye ibona ari “byiza cyane” (Intangiriro 1:27, 31). Nyuma yaho, Imana yahumekeye umwanditsi wa Bibiliya ngo ahe umugabo itegeko rigira riti “ujye wishimana n’umugore wo mu busore bwawe, . . . amabere ye ahore akunezeza” (Imigani 5:18, 19). Ese ayo magambo yumvikanisha ko Bibiliya ibuza abantu kunezezwa n’imibonano mpuzabitsina?

Biragaragara neza ko Imana yaremye imyanya ndangagitsina kugira ngo abantu bashobore kororoka, kandi iyirema mu buryo butuma umugabo n’umugore bashakanye bagaragarizanya urukundo, buri wese agashimisha mugenzi we. Iyo mibonano mpuzabitsina ishobora gutuma umugabo n’umugore bakundana babona ibyo buri wese akeneye, mu buryo bw’umubiri no mu byiyumvo.

3 Ese Bibiliya yemera ko umugabo n’umugore babana batarasezeranye muburyo bwemewe n’amategeko?

 Igisubizo: Bibiliya ivuga yeruye ko “Imana izacira urubanza abasambanyi” (Abaheburayo 13:4). Ijambo ryo mu rurimi rw’ikigiriki, porneia, ryahinduwemo ubusambanyi, ryerekeza muri rusange ku mikoreshereze idakwiriye y’imyanya ndangagitsina hagati y’abantu batashyingiranywe.* Bityo rero, n’iyo abantu baba bateganya kuzashyingiranwa nyuma yaho, mu maso y’Imana ntibikwiriye ko babana nk’umugabo n’umugore mbere y’uko bashyingiranwa.

Nubwo abantu babiri baba bakundana bate, Imana isaba ko babanza gushyingiranwa mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina. Imana ni yo yaturemanye ubushobozi bwo gukunda kandi umuco wayo w’ibanze ni urukundo. Bityo rero nk’uko ingingo ikurikira ibivuga, Imana ifite impamvu zumvikana zo gusaba ko imibonano mpuzabitsina ikorwa gusa n’abantu bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko.

4 Ese Bibiliya yemera ko umugabo agira abagore benshi?

 Igisubizo: Hari igihe Imana yemereraga umugabo kugira abagore benshi (Intangiriro 4:19; 16:1-4; 29:18–30:24). Ariko Imana ikirema abantu, ibyo ntibyari mu mugambi wayo. Yahaye Adamu umugore umwe gusa.

Imana yahaye Yesu Kristo uburenganzira bwo kongera gushimangira wa mugambi wayo wa mbere, w’uko umugabo agomba kugira umugore umwe (Yohana 8:28). Igihe Yesu yabazwaga ikibazo cyerekeye ishyingiranwa, yarashubije ati ‘kuva mu ntangiriro uwabaremye yabaremye ari umugabo n’umugore, maze aravuga ati “ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, bombi bakaba umubiri umwe.”’—Matayo 19:4, 5.

Umwe mu bigishwa ba Yesu yahumekewe n’Imana maze arandika ati “buri mugabo agire uwe mugore, na buri mugore agire uwe mugabo” (1 Abakorinto 7:2). Nanone kandi, Bibiliya ivuga ko kugira ngo umugabo washatse uri mu itorero rya gikristo ahabwe inshingano zihariye, agomba kuba ari “umugabo w’umugore umwe.”—1 Timoteyo 3:2, 12.

5 Ese gukoresha uburyo bwo kuringaniza imbyaro ku bashakanye, hari icyahakirimo?

 Igisubizo: Yesu ntiyigeze ategeka abigishwa be kubyara abana. Abigishwa be na bo ntibigeze batanga itegeko nk’iryo. Nta hantu na hamwe muri Bibiliya habuza abashakanye gukoresha uburyo bwo kuringaniza imbyaro.

Bityo rero, umugabo n’umugore bafite uburenganzira bwo gufata umwanzuro wo kubyara abana cyangwa kutababyara. Bashobora no kugena umubare w’abana bazabyara n’igihe bazababyarira. Iyo umugabo n’umugore bahisemo gukoresha uburyo bwo kuringaniza imbyaro butuma hatabaho gusama, uwo uba ari umwanzuro ubareba.*Kandi nta wukwiriye kubanenga bitewe n’umwanzuro bafashe.—Abaroma 14:4, 10-13.

6 Ese gukuramo inda ni bibi?

 Igisubizo: Imana ibona ko ubuzima ari ikintu cyera, ndetse ibona ko n’urusoro rukiri mu nda ruba ari umuntu muzima (Zaburi 139:16). Imana yavuze ko umuntu wari guhutaza umugore utwite bikaba byagira ingaruka ku mwana utaravuka, yabaga akwiriye kubiryozwa. Bityo rero, Imana ibona ko kwica umwana utaravuka ari kimwe no kwica umuntu muzima.—Kuva 20:13; 21:22, 23.

None se abashakanye bakora iki niba ubuzima bw’umubyeyi buri mu kaga mu gihe agiye kubyara? Ese bahitamo ko umwana apfa nyina akabaho, cyangwa bahitamo ko nyina w’umwana ari we upfa ariko umwana akabaho? Iyo bimeze bityo, umugabo n’umugore ni bo baba bagomba guhitamo uwo bagerageza gukiza.*

7 Ese Bibiliya yemera ko abashakanye batana?

 Igisubizo: Bibiliya yemera ko abashakanye bashobora gutana. Icyakora Yesu yagaragaje impamvu imwe rukumbi yemewe yatuma abashakanye batana. Yaravuze ati “umuntu wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana [guca inyuma uwo bashakanye], akarongora undi, aba asambanye.”—Matayo 19:9.

Imana yanga abantu bakoresha amayeri bagahemukira abo bashakanye kugira ngo batane na bo. Izahana abantu bata abo bashakanye nta mpamvu igaragara ibibateye, cyane cyane iyo babikoze bagamije gushaka abandi.—Malaki 2:13-16; Mariko 10:9.

8 Ese Imana yemera ko abantu baryamana bahuje igitsina?

 Igisubizo: Bibiliya yamagana ubusambanyi, bukubiyemo no kuryamana kw’abahuje igitsina (Abaroma 1:26, 27; Abagalatiya 5:19-21). Nubwo Bibiliya igaragaza neza ko Imana itemera ibyo bintu, nanone tuzi ko “yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”—Yohana 3:16.

Nubwo Abakristo b’ukuri badashyigikira kuryamana kw’abahuje igitsina, bihatira kugirira neza abantu bose (Matayo 7:12). Imana ishaka ko ‘twubaha abantu b’ingeri zose.’ Ubwo rero, ntabwo Abakristo b’ukuri banena abaryamana n’abo bahuje igitsina.—1 Petero 2:17.

9 Ese kuganira iby’ibitsina kuri telefoni no kuri interineti ni bibi?

 Igisubizo: Kuganira iby’ibitsina kuri telefoni bikubiyemo gutega amatwi ubutumwa budakwiriye kandi bweruye bwo kuri telefoni bubyutsa irari ry’ibitsina. Bikubiyemo kandi kohererezanya amashusho cyangwa ubutumwa buvuga iby’ibitsina kuri telefoni. Hari nanone n’abaganirira kuri interineti ibiganiro bibyutsa irari ry’ibitsina.

Bibiliya ntivuga mu buryo bweruye ibintu bibi bikorerwa kuri ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga. Ariko kandi, iravuga iti “ubusambanyi n’ibikorwa by’umwanda by’ubwoko bwose cyangwa umururumba ntibikigere binavugwa rwose muri mwe nk’uko bikwiriye abera, cyangwa imyifatire iteye isoni cyangwa amagambo y’ubupfu cyangwa amashyengo ateye isoni: ibyo ni ibintu bidakwiriye” (Abefeso 5:3, 4). Ibyo biganiro byo kuri telefoni no kuri interineti bibyutsa irari ry’ibitsina, bituma abantu babona imibonano mpuzabitsina mu buryo budakwiriye kandi bigatuma abashakanye baca inyuma abo bashakanye. Aho kugira ngo ibyo bikorwa bifashe abantu gutegeka irari ryabo ry’ibitsina, bibashishikariza guhaza irari ryabo.

10 Bibiliya ivuga iki ku birebana no kwikinisha?

 Igisubizo: Kwikinisha nta cyo Bibiliya ibivugaho mu buryo bweruye. Umuntu wikinisha, akinisha imyanya ndangagitsina ye kugira ngo agire irari, kugeza ubwo asigara ameze nk’urangije gukora imibonano mpuzabitsina. Icyakora, Ijambo ry’Imana riha Abakristo itegeko rigira riti “mwice ingingo z’imibiri yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, [n’]irari [ridakwiriye] ry’ibitsina.”—Abakolosayi 3:5.

Kwikinisha bitesha agaciro imibonano mpuzabitsina kandi bituma ubikora aba ashaka kwinezeza gusa. Bibiliya itwizeza ko Imana ishobora guha “imbaraga zirenze izisanzwe” abantu bakora uko bashoboye ngo bacike kuri iyo ngeso.—2 Abakorinto 4:7; Abafilipi 4:13.

Kanda Hano ukomeze udukurikire kuri facebook kanda hano, kuri twitter kanda hano, kuri youtube kanda hano, bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.