Search

Ibibi byo kurya inyama z’ingurube kubuzima bwa muntu, Nusoma iyi nkuru ntuzongera gukoza akabenzi mu kanwa kawe!

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ingurube ni nk’ikusanyirizo ry’imyanda y’ubwoko bwose. Irya idatoranyije ibirimo n’imyanda y’abantu, ibihingwa byaboze, inyamaswa zipfushije, ndetse yarya n’ibintu byose byaba ibyishwe n’indwara zivurwa ndetse n’izitavurwa. Ni ukuvuga ko ibyishwe na kanseri nabyo itabikangwa… Irabirya Inyama n’ibinure by’ingurube binyunyuza (absorber) uburozi bwitwa toxins nk’uko iponji inywa amazi. Inyama z’ingurube ziba zibitse ubwandu bukubye inshuro 3o iz’ikimasa n’iz’inyama y’umuhigo.

inyama z’ingurube zikundwa na benshi

Iyo uriye inyama y’inka cyangwa iy’umuhigo bisaba igifu amasaha hagati y’8 n’9 ngo ibe igogowe. Ni ukuvuga ko uturemangingo duto duto tuyigize, dutinda cyangwa twinjira buhoro buhoro mu mpagarike yacu kandi biba byoroshye ko umwijima udukubura ukatuvanaho. Ariko iyo uriye inyama y’ingurube mu masaha 4 gusa igifu kiba cyamaze kuyisya ibyo bituma uburozi bwinjizwa mu mubiri wacu n’ingurube burushaho kuba bwinshi kandi mu gihe gito.

Ibitandukanye n’izindi nyamabere, ingurube ntijya ibira ibyuya. Ubusanzwe kubira icyuya kw’ikiremwa ni byo bigifasha kugabanya imyanda mu mubiri. Ubwo rero kuko idahumeka binyuze mu ruhu bisobanuye ko imyanda yose iyiheramo igakwirakwira mu nyama zayo.
Ingurube zigira ubumara ku buryo bitoroshye kuzicisha uburozi bubonetse bwose. Nta burozi bupfa kuyica. Aborozi bazo bazijyana mu ndiri y’inzoka za cobras zitajya zipfa kuribwa n’indi nyamaswa iyo ari yo yose ingurube zikazirya, iyo izo nzoka zirumye ingurube nta cyo izo ngurube zishobora kuba. Ubumara bw’inzoka uko yaba imeze kose nta cyo butwara ingurube.
Inyama z’ingurube zibora vuba cyane ugereranyije n’iz’andi matungo. Inzoka n’izindi nigwahabiri nk’amasazi zumva vuba cyane aho inyama y’ingurube iri ako kanya ikimara kubagwa. Ingurube ibora vuba cyane igahita yuzura ho inyo.

Ingurube igira amoko nibura 12 y’inzoka igendana nazo ntacyo ziyitwaye nka tenias, izitwa douves, liminyorogoto n’ibishorobwa, ibikonoshwa by’inzoka ndetse n’ibiguri by’amagi yazo.Nta bushyuhe na bumwe watekaho ingurube ngo wizere ko iyo myanda yose iyirimo yahiye,
Inyama y’ingurube igira ikinure gikubye 2 icy’inka. Ibyo biterwa n’uko igifu cy’inka n’urwungano ngogozi rwayo muri rusange rukoze ku buryo busobanutse neza ku buryo hajyamo gusa ibyatsi n’ibimera. Igifu cy’inka ubwacyo kigira ibice 4 bikora akazi ko kuyungurura no kuvana ibyitwa imyanda byose mu byo inka yaba yariye. Ibyo bigakorwa habanje kubaho “KUZA”. Inka biyisaba amasaha nibura 24 ngo ibyo yariye biba bimaze gutunganywa no gukuramo ibidakwiriye. Ariko ingurube yo mu masaha 4 gusa igifu cyayo kiba cyamaze gusya imyanda yose yariye vyamaze no kuyihinduramo ibyiyongera ku mubiri wayo.
Ingurube igira nibura indwara 30 ibasha kwanduza n’abantu mu buryo bworoshye cyane. Usibye no kuyirya nta wakagombye kuba anayikoraho ikiri nzima kuko uruhu rwayo rwuzuye uguhumana gukabije. Intumbi yayo yo ikwiriye guhambwa gusa. Umuntu wifuza kugira ubuzima bwiza ntiyakagombye no kuyorora.

Ubwoko bw’inzoka irwara bwitwa ver trichine bujya kumera nk’igishorobwa ni buto cyane iyo urebeye mu byuma byabugenewe (microscope) bubasha kuba no mu mara y’umuntu, mu mitsi, mu musokoro wo mu rutirigongo hejuru ahagana mu irugu ndetse no mu bwonko bw’umuntu.

Ibyo bikurura indwara yitwa trichinose. Ibimenyetso byayo biriyoberanya ku buryo bisa n’iby’izindi ndwara nka .typhoïde, arthrite, rhumatismes, gastrite, sclérose en plaques, mugiga, indwara z’impyiko, la ndetse hari n’abagaragara nk’abasabitswe n’inzoga kandi uburwayi bafite bukomoka ku kurya inyama z’ingurube.
Ingurube iranduye kandi yuzuye uburozi, ku buryo kamere (nature) yayihaye umuyoboro umwe ukwiriye mu kuguru kwayo kugeza mu kimono cyayo ngo habe ari ho hazajya hasohokera duke cyane ku myanda ibayinjije mu mubiri wayo.

Mu kanono k’ingurube ahagana aho ikandagirira haba akenge gato gasohokeramo amashyira n’imyanda mikeya umubiri wayo utabashije kujyana mu mpagarike yayo ngo bikomeze biyibesheho. Ako kobo ubwo ari gato, ayo mashyira hari ubwo akomeza mu rwungano nyamaraso yayo agakomeza mu nyama zayo.
Ibyo ntibyakubuza kwirira inyama y’ingurube cyane cyane ko hari amoko menshi cyane y’ibiribwa aba akoranywe inyama zayo ariko akenshi ntabwo ubibwirwa. Bamwe babitewe n’imyemerere bemeza ko ingurube yakabaye irwanywa nk’ibindi bibi byose byangiza ubuzima. Abandi nabo kubera imyemerere yabo itavangura bakabona ko umuntu adahumanywa n’ikimujyamo ahubwo ahumanywa n’ikimuvamo.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.