Search

ibintu biranga abantu bavuka mukwezi kwa 5

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Abantu bagenda batandukana hagendewe kubintu byinshi cyane nk’aho bakomoka, ubwoko bwabo n’ibindi. Ntibisanzwe kumva ko abantu bagenda banatandukana mu myitwarire hagendewe k’ukwezi bavukiyemo. Burimuntu aba afite uko ateye bitandukanye n’ukwamugenzi we hagendewe kumezi bavukiye mo. Ryoherwa no kwisomera ibintu biranga abantu bavuka mukwezi kwa 5, ushobora kuba nawe uvuka muruku kwezi cyangwa uzi umuntu ukuvuka mo.

Bagira umuhate

Gutsindwa cyangwa kuntura mubihe bikomeye nibintu bitesha benshi intejye, abantu bavuka mukwa 5 uzasanga igihe cyose ibyo bihaye kugera ho, bakora ibishoboka byose ntagutezuka kuntego mpaka babigezeho, uzasanga rero Atari babantu ugomba kubwiriza ikintu burigihe bibwiriza.

Bakunda gusesagura amafaranga

Abantu bavuka muruku kwezi uzasanga bakunda gushukwa n’ibintu byose babonye bakabigura nyamara bimwe nabimwe bitanakenewe. Bakunda kurangwa no kugira ibintu byinshi bimwe ugasanga ntibakunda no kubikoresha.

Bakunda kwigaragaza

Abantu bavuka mu kwa 5, iyo bari mubantu benshi baba bumva aribo bagomba kuba bagaragara, usazanga bakora ibishoboka byose kugira ngo bamenyekane abantu bose babamenye ndetse banabishimire.

batesha umutwe

Wabyanga wabyemera, abantu bavutse mukwa 5 ninkubaganyi, burigihe uzasanga bakora ibyo bashaka n’iyo baba babujijwe, kuburana nabo biratinda kuko ntibajya bapfa kwemera, aho baba bari uzakunda kuhasanga urusaku rwinshi ntamutuzo uharangwa ariko icyiza cyabo babona amakosa yabo vuba nyuma bagahita bikosora.

Bakunda gutembera

Abantu bavuka mu 5 usanga bazi ahantu henshi kuko bakunda kugendagenda, bakunda kumenya ahantu, ibintu, imico byose bishya , kandi akenshi bakunda kugira amahirwe kuko baba bisanga mubintu byinshi cyane.

Barakara vuba

Ushobora kubona ari abantu wakishimira gukina nabo ariko iyo ubakoreye akantu gato kakababaza bashobora bakoze ibintu utatekereza, ujye wirinda kubarakaza cyangwa umenye n’uko ubitwaraho igihe barakaye.

Bakunda umurimo

Kimwe mubintu byiza kubantu bavuka mu kwa 5 ni ugukunda umurimo, usanga batari abanebwe bakoresha imbaraga n’igihe byabo neza kuburyo bashobora no kwiyibagiza ibindi bintu byose kubera akazi n’intego zabo.

Bakunda kwigira kubyerekeranye n’amafaranga

baba bumva babaho bafite amafaranga cyane kuko banga no kuba bajyira icyo baka undi muntu, uzasanga nka kuriya umwana aba atangiye gukura, abantu bavuka mu kwa 5 bo bashaka uburyo bwose batakongera kugira icyo baka iwabo hakirikare.

 Bakunda gupanga ibintu binini cyane

Gushyiraho intego z’aha zaza n,ibintu abantu benshi bakunda ariko iyo bigeze kubavuka mukwa 5 bo birakabya, kuko uzasanga bo bari gupanga ibintu binini cyane ubona batapfa no kugeraho muburyo bworoshye.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *