Ibyishimo bidasanzwe ku Barundi, Intamba mu Rugamba zitsinze ikipe y’igihugu ya Mauritania ibitego 3 – 1

Mu mukino wo kwishyura umaze kubera kuri Stade Intwari i Bujumbura, Intamba mu Rugamba zimaze gutsinda ikipe y’igihugu ya Mauritania ibitego 3 – 1 mu mukino wo gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Afurika (CAN/AFCON 2022).

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1 – 1.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1 – 1.

Ibitego by’u Burundi byinjijwe na Saidi Ntibazonkiza watsinze icya mbere n’icya gatatu, n’icya kabiri cyatsinzwe na Youssouf Ndayishimiye. Igitego cya Mauritania cyatsinzwe na Mamadou Niass.

Mu mukino ubanza wabereye muri Mauritania, amakipe yombi yari yanganyije igitego 1 – 1.

Ibitego by’u Burundi byinjijwe na Saidi Ntibazonkiza watsinze icya mbere n’icya gatatu

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE