Search

Bimwe mubyo ukwiye kujya uzirikana mubuzima bwawe bwa buri munsi

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

1. Kwishima si ukubaho udafite ibibazo gusa, ahubwo ni ukugira ububasha muri wowe bwo kwihangana no kumenya guhangana n’ibibazo ukabyikemurira, ukumva ko nta kindi wakorera ibibazo kitari ukubishakira ibisubizo byanze bikunze bikaboneka!

2. Kwiyahura si ikimenyetso cyo kubabara cyane ahubwo ni ikimenyetso cy’ubugwari bwo gutinya guhangana n’ibikomeye.

3. Kumenya kubana neza na buri wese si ukumenya gukora ibishimisha bose, ahubwo ni ukumenya kugaragara uko uri utitaye kubo bibangamira mu gihe umutima utagucira urubanza!

4. Kunyurwa si ukwemera kubaho nabi ahubwo ni ukumva ko uko uri bihagije ngo utuze ubashe gushaka uko watera imbere udafite ubwigunge no kwiheba.

5. Kubaha si ukwemera ibyo ubwiwe byose no gukora ibyo buri wese akwifuzaho, ahubwo ni ukugira ububasha bwo kwereka ugukuriye ko nawe ufite ibitekerezo n’imyumvire bizima, ushobora no kwibwiriza icyiza ukagikora kandi ukamenya guhakana mu kinyabupfura igihe usabwe icyo wumva kidakwiye!

6. Ubutwari si ukugira umutima wo kudatinya guhangana n’abo mutumva ibintu kimwe, ahubwo ni ukugira umutima wo kurwanisha ukuri ushize amanga ukakwereka abakurwanya ko ubwako nk’UKURI kwirwanira!

7. Jya ureka kuba nta munoza, niba ikintu ari cyiza jya werekana ko ugishimye kandi niba ari na kibi ukigaye.

 

Ndabakunda cyane!

Akakubatse kurusha utundi ni akahe?

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.