Ibyo wamenya ku mugabo TAMBWE,Umurundi umaze kumenyakana kubera kwinjira mu ifoto abifotoza batamushyizemo, akomeje kwamamara kumbuga nkoranyambaga(AMAFOTO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umugabo wo mugihugu cy’i Burundi umaze kwamamara ku izina rya Tambwe imbuga nkoranyambaga zimaze kumugeza kure kubera kwinjira mu ifoto atabisabwe na banyirayo ndetse ntanagahunda bafitanye.

Uyu mugabo bamwe bavugako agiye kwamamara isi yose nka Khaby Lame, umusore w’umuny-Senegal Uba mu butaliyani wamenyekanye cyane kubera kwifotoza yerekana amaboko atangara muburyo bwo kwerekana ko hari abantu bakora ibintu bakabiremereza kandi byoroshye ndetse agahita abikora atanga urugero yerekana uburyo bworoshye wagakwiye kubikoramo.

Umugabo Tambwe umaze kwamamara kumbuga nkoranyambaga

Uyu mugabo wo mugihugu cy’i Burundi Tambwe, yatangiye kumenyekana cyane ubwo yagaragaraga mu ka video arikumwe na mugenzi we witwa Ncoro, arimo yiyama bidasanzwe uyu mugabo Tambwe wamwiciye ifoto ubwo yitereragamo arikwifotozanya hamwe nundi mugabo mugenzi akabicira ifoto.

Uyu Tambwe yagiye muri iyo foto atari muri gahunda nuko bibabaza cyane uyu mugabo kuburyo byakwiye imbuga nkoranyambaga bigatangaza benshi.

Icyo gihe muri ako ka video uyu mugabo yagiraga ati “Ariko Tambwe vraiment nifotozanyije na Ziyadi arazunguruka aca inyuma yijugunyamo, ifoto isohoka arimo,… iby’iyi foto ntabwo mbyihanganira, aho mufatira turashwana…. ibi bintu ntibishoboka vraiment.”

Tambwe amaze kwamamara mu mafoto atandukanye

Ako ka video kuva icyo gihe karamamaye cyane kumbuga nkoranyambaga kuburyo umuntu wese ujya mu ifoto banyirayo batabishaka cyangwa se batamushyizemo abantu basigaye bamwita Tambwe.

Umugabo Tambwe nuko yatangiye kwamamara ndetse amaze kuba ikimenyabose kuburyo hari n’abantu batangiye kumwiyitirira kumbuga nkoranyambaga.

Tambwe amaze kumenyekana kubera kwinjira mu ifoto atatumiwe

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO