Ibyo wamenya kuri Evariste Ndayishimiye Perezida wa 9 watorewe kuyobora Uburundi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 25 Gicurasi 2020, Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Burundi yatangaje by’agateganyo ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu, aho Evariste Ndayishimiye w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi yaje imbere n’amajwi 68,72%.

Iyi komisiyo y’amatora yatangaje ko hiyandikishije gutora abantu bagera kuri miliyoni 5,115, 418 naho abatoye bakaba ari 87% byabo.

Evariste Ndayishimiye ni we utorewe kuba Perezida wa cyenda wa repubulika y’u Burundi muri manda y’imyaka irindwi iri imbere.

Uko abakandida bakurikiranye mu majwi

Evariste Ndayishimiye (CNDD-FDD) – 68,72%
Agathon Rwasa (CNL) – 24,19%
Gaston Sindimwo (UPRONA) – 1,64%
Domitien Ndayizeye (Kira Burundi) – 0,57%
Léonce Ngendakumana (FRODEBU) – 0,47%
Nahimana Dieudonné – 0,42%
Francis Rohero – 0,20%

Mu matora y’abadepite ishyaka CNDD-FDD naho ryagize imyanya myinshi kuko ryagize amajwi 68% rikurikirwa na CNL ryagize 22%, UPRONA igira 2%, abandi bakandida bigenga n’amashyaka bagira amajwi atageze kuri 1%.

Niba nta gihindutse, Evariste Ndayishimiye ni we utorewe kuba Perezida wa cyenda wa repubulika y’u Burundi muri manda y’imyaka irindwi iri imbere.

Ku ngengabihe y’amatora biteganyijwe ko ibyavuye mu matora ku buryo bwa burundu bitangazwa tariki 04/06/2020, naho perezida mushya watowe akarahira tariki 20/08/2020.

Ndayishimiye Evariste watsindiye kuyobora u Burundi ni muntu ki?

Evariste Ndayishimiye asanzwe ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD, umwanya ariho guhera mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2016.

Ndayishimiye w’imyaka 52 y’amavuko, yavukiye muri komine Giheta mu ntara ya Gitega iri rwagati mu Burundi. Ni nayo irimo usigaye ari umurwa mukuru w’igihugu ari wo Gitega.

Azwi nk’umwe mu bari abasirikare bakomeye ubwo ishyaka CNDD-FDD ryari rikiri umutwe w’inyeshyamba, mu ntambara yadutse mu Burundi nyuma y’iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye wa mbere wari utowe mu buryo bwa demokarasi mu kwezi kwa cumi mu 1993, amaze amezi atatu ku butegetsi.

Ndayishimiye ari mu barokotse ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri  kuri Kaminuza y’u Burundi mu kwezi kwa gatandatu mu 1995, bituma asanga abandi barwanyi b’uwo mutwe w’inyeshyamba, icyo gihe witwaga CNDD, ishami ryawo rya gisirikare rikitwa FDD.

Uwo mutwe wari uyobowe na Léonard Nyangoma wawushinze mu 1994.

Nyuma yaho uwo mutwe wiswe CNDD-FDD umaze kwinjira mu masezerano y’amahoro y’i Arusha muri Tanzania mu mwaka wa 2000, Jenerali Majoro Ndayishimiye yakoze mu biro bikuru bya gisirikare.

Nyuma yaje kugirwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kuva mu 2006 kugera mu 2007, mbere yuko agirwa umujyanama mu bya gisirikare mu biro bya perezida.

Yashakanye na Angélique Ndayubaha, ubu bakaba bafitanye abana umunani.

Mu kwiyamamaza kwe, Bwana Ndayishimiye yashyize imbere gahunda zirimo ibijyanye no gukomeza inzego z’umutekano n’ubwirinzi, gukomeza urwego rw’ubucamanza, imiyoborere myiza, imibereho y’abaturage, ibijyanye n’urwego rw’ubuzima, kurwanya ibura ry’akazi (ubushomeri/chômage), guteza imbere ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, umuco n’imikino.

Mu kwiyamamaza kwe kandi yagarutse kuri gahunda z’ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi, umutungo kamere, ubucuruzi, gutwara abantu n’ibintu, n’ibijyanye n’inganda.

Evariste Ndayishimiye yasezeranyije gukomeza umubano n’amahanga ndetse n’umubano hagati y’u Burundi n’imiryango itandukanye.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE