Ibyo wamenya kuri Perezida mushya wa Zambia, umushumba w’inka wahindutse umuherwe, yiyamamaje inshuro 5 zose atsindwa, yatsinze Perezida wariho amaurushije amajwi arenga miliyoni

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nyuma yo kwiyamamaza inshuro eshanu zose adatsinda ariko ntave ku izima, ku nshuro ya gatandatu Hakainde Hichilema yahigitse Edgar Lungu wari usanzwe ari Perezida wa Zambia aho yamaurushije amajwi arenga miliyoni.

Nyuamy’aho Ibyavuye mu matora bishyizwe hanze, Lungu yabanje kubyamagana ariko nyuma ava ku izima yemera ko yatsinzwe ndetse anashimira Hakainde wamwigaranzuye.

Nyuma yo kwiyamamaza inshuro eshanu zose adatsinda ariko ntave ku izima, ku nshuro ya gatandatu Hakainde Hichilema yahigitse Edgar Lungu wari usanzwe ari Perezida wa Zambia

Hakainde ufite imyaka 59 akunda kwivugira ko ari umuhungu usanzwe wakuze aragira inka nubwo nyuma yaje kuvamo umwe mu baherwe bagaragaza itandukaniro mu gihugu cya Zambia.

Uretse ibyo kuba umushumba w’inka no kuvamo umuherwe ukomeye, Hakainde yari asanzwe ari no muri politiki aho ari we wari umuyobozi w’ishyaka rya ’United Party for National Development’ (UNDP) yamenyekaniyemo cyane nka ‘HH’.

Uyu mugabo wageze ku cyo yari amaze iminsi aharanira, BBC ivuga ko yavukiye mu buzima bushaririye akanabukuriramo mbere yo kubona abamufasha mu myigire kugeza ubwo yatsindiraga kujya kwiga muri Kaminuza ya Zambia, nyuma akaza kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’imiyoborere n’ubushabitsi, MBA yavanye muri Kaminuza ya Birmingham mu Bwongereza.

Hakainde ubwo yiyamamarizaga kuba perezida, yakunze kugaruka kuri ubwo buzima bwose yakuriyemo ndetse bimufasha kwigarurira imitima y’abaturage yashakagamo amajwi kuko yabumvishaga uburyo yakoze cyane ibikunze kwitwa kuzunguza amafaranga ugamije ko akubyarira andi, agakora ubucuruzi bw’amazu, ibyo kugura amasambu, ibijyanye n’ubukerarugendo n’ibindi.

Zambia nk’igihugu gikize ku mutungo kamere w ‘umuringa’ ariko kikarangwamo ubushomeri bukabije, Hakainde avuga ko abaturage bacyo bari bakeneye umuyobozi wifashije ku mufuka kugira ngo agire uruhare mu kuzamura ubukungu bw’icyo gihugu bigaragara ko giseta ibirenge mu muvuduko w’iterambere.

Gahunda ze zijyaye n’ubuhinzi no kwisanisha n’abakiri bato na yo ngo ni indi turufu Hakainde yifashishije kugira ngo kuri iyi nshuro abashe gutsinda amatora mu buryo bworoshye kuko byatumye abiganjemo urubyiruko bamwiyumvamo cyane kuko 50 % bya miliyoni zirindwi bari biyandikishije kuzatora bari munsi y’imyaka 35 kandi n’abaturage batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi biyumvamo icyerekezo cye cyane.

Hakainde yakoze iyo bwabaga ngo yegukane intsinzi mu matora kuko ku nshuro ya mbere, yakoresheje imbuga nkoranyambaga nka Facebook na Twitter mu buryo bwimazeyo kugira ngo arebe ko yabona amajwi by’umwihariko ay’urubyiruko rukunda gukoresha izo mbuga.

Uretse inshyuro eshanu zose yari yaragiye atsindwa mu matora, yanagiye atabwa muri yombi mu bihe bitandukanye aho yabaga ashinjwa ibyaba bitandukanye birimo no guhemukira igihugu ndetse yaje no gutabwa muri yombi afungwa amezi ane aho yari akurikiranweho icyaha cyo kwitambika imodoka ziherekeza umukuru w’igihugu.

Hakainde asanze hari byinshi bimutegereje birimo kuzahura ubukungu bwa Zambia bwashegeshwe bikomeye na Covid-19 ikaba ari yo nshuro ya mbere ubukungu bw’icyo gihugu buhungabanye ku rugero rwo hejuru kuva mu 1998. Azaba ahanganye kandi n’ubushomeri buvuza ubuhuha muri icyo gihugu ndetse n’imyenda kibereyemo amahanga.

Hakainde ufite imyaka 59 akunda kwivugira ko ari umuhungu usanzwe wakuze aragira inka nubwo nyuma yaje kuvamo umwe mu baherwe

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO