Icyishatse Hervé umukinnyi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Basketball yambitse impeta umukunzi we(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Icyishatse Hervé ukinira REG BBC yambitse impeta umukunzi we, Niwenshuti Mignone, nyuma yo kumwemerera kuzamubera umugore.

Iki gikorwa cyabereye ku Muhima ku Cyumweru, tariki ya 31 Ukwakira 2021.

Icyishatse Hervé ukinira REG BBC yambitse impeta umukunzi we, Niwenshuti Mignone, nyuma yo kumwemerera kuzamubera umugore.

Icyishatse ukina asatira muri REG BBC, yasabye Niwenshuti Mignone kuzamubera umugore na we arabimwemerera, amwambika impeta.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bafashije REG BBC gutsinda Patriots BBC amanota 64-49 ku wa Gatandatu, ikegukana Igikombe cya Shampiyona ya Basketball yaherukaga mu 2017.

Yabwiye IGIHE ko icyatumye asaba Niwenshuti kuzamubera umugore ari uko yasanze ari umukobwa umukunda kandi ufite imico myiza.

Ati “Icyo namukundiye ni uko asenga, arubaha, akunda umurimo ndetse aritanga. Hejuru y’ibyo, arankunda.”

Icyishatse na Niwenshuti bamaze imyaka isaga itatu bakundana, bazasezerana ku wa 18 Ukuboza 2021 ari nabwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa.

Icyishatse w’imyaka 27 ni umukinnyi wa REG BBC guhera mu mwaka w’imikino wa 2017/18 nyuma yo kuyigeramo avuye muri IPRC Huye BBC.

Icyishatse ukina asatira muri REG BBC, yasabye Niwenshuti Mignone kuzamubera umugore na we arabimwemerera, amwambika impeta.

Yatangiye gukina Basketball yitoreza ku kibuga cya Kimisagara mbere yo kwerekeza mu Ikipe ya 30 Plus yazamukiyemo mu 2014.

Muri uwo mwaka ni bwo yerekeje mu Ishuri rya RP-IPRC Huye, arikinira imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri REG BBC amazemo imyaka ine.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO