Search

Icyumba cya gereza Nelson Mandela yafungiwemo imyaka 18 cyashyizwe mu cyamunara

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Icyumba cya gereza ya Robben Island, uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Nelson Mandela, yafungiwemo cyashyizwe mu cyamunara cyo kukiraramo ijoro rimwe.

Robben Island yayifungiwemo imyaka 18 muri 27 yamaze afunzwe

Iyi cyamunara yafunguwe ku giciro fatizo cy’ibihumbi 250 by’amadolari, kugira ngo abantu 67 bazatanga igiciro kinini bemererwe kurara ijoro rimwe muri gereza yari irinzwe cyane. Icyakora umwe uzatanga menshi cyane niwe uzarara aho Mandela warwanyije politiki y’ivangura (Apartheid), yamaze imyaka 18 muri 27 yafunzwe.

Bivuze ko abandi 66 bazarara mu bindi byumba by’iyi gereza yahindutse inzu ndangamurage ndetse ikaba yarashyizwe no mu murage w’Isi.

Iki gikorwa cyateguwe n’itsinda ryitwa CEO Sleepout hagamijwe kwizihiza ikinyejana Nelson Mandela amaze avutse, nubwo yapfuye mu 2013 afite imyaka 95. Iyi cyamunara izafunga ku wa 17 Nyakanga, umunsi ubanziriza isabukuru ya Mandela.

Ni ubwa mbere muri Afurika y’Epfo habaye cyamunara nk’iyi, aho uzatanga igiciro kinini azarara mu cyumba nimero 7 kingana na metero 2.4 kuri metero 2.1, Mandela yararagamo afunzwe.

Mandela yafunguwe mu 1990, nyuma y’imyaka ine aba Perezida wa mbere w’umwirabura wa Afurika y’Epfo ndetse ashyira n’akadomo kuri politiki y’ivangura yari yaramunze iki gihugu.

Umuvugizi wa CEO Sleepout muri Afurika y’Epfo, Liane McGowan, yatangaje ko amafaranga azava muri iki cyamunara azashyirwa muri gahunda yo gufasha imfungwa zo muri iki gihugu kwiga ibyiciro bya Kaminuza.

Iyi gereza ifite amateka adasanzwe ku birabura bo muri afurika y’epfo

BBC yanditse ko kugeza ubu abamaze gutanga ibiciro ni batatu, aho igiciro kinini kigeze ku bihumbi 300 by’amadolari.

Ku rundi ruhande ariko Ubuyobozi bw’ingoro ndangamurage ya Robben Island bwamaganye iyi cyamunara. Umuvugizi wayo Mongoroa Ramaboa, yavuze ko bababajwe no kubona iyi cyamunara kuri Internet nk’uko n’undi wese yayibonye.

Yagize ati “Ni ibintu bibabaje, turashaka gusaba Abanyafurika y’Epfo kutayitabira. Ntabwo bishoboka na gake […] turi umurage w’Isi tugenzurwa n’Ishami rya Loni ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (Unesco) kandi ni umurage w’Abanyafurika y’Epfo”.

Yakomeje avuga ko uyu murage atari ikintu cyo kwishimisha ku bantu bafite ibitekerezo biyobowe n’amafaranga gusa.

Ramaboa yavuze ko CEO Sleepout begereye iyi nzu ndangamurage muri uyu mwaka bakareba niba byashoboka ko bahakorera ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Mandela. Iri tsinda ngo ryemerewe gutemberezwa ndetse no gutegura igikorwa mu buryo bwihariye ariko babandikira babasaba byinshi ku gikorwa kizategurwa n’imitwaro bazaba bafite.

Avuga ko batigeze baganira ku gushyira mu cyamunara icyumba Mandela yararagamo.

Iyi gereza ubu yanduwe inzu ndangamurage yigisha amateka

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.