Search

Icyumba kibikwamo amakuru isi yose ikoresha kurubuga rwa Facebook kingana n’ibibuga bitatu by’umupira w’amaguru.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mark Zuckerberg yemereye abanyamakuru gusura ikigo abikamo amakuru yose Isi ikoresha yifashishije Facebook, iki cyumba kikaba kirimo ibyuma bita servers bibikwamo ibyo twandika, amafoto, amashusho n’amajwi bishyirwa kuri Facebook ku Isi hose.

Aba Engineers bakora muri kiriya cyumba bemeza ko ari kinini cyane k’uburyo bakoresha moto zabugenewe kugira ngo babashe kugera aho bifuza.

An artists drawing made available Thursday Oct. 27, 2011 in Lulea, Sweden, showing Facebook's new server farm on the edge of the Arctic Circle, it's first outside the U.S. Facebook confirmed Thursday it had picked the northern Swedish city of Lulea for the data center partly because of the cold climate — crucial for keeping the servers cool — and access to renewable energy from nearby hydropower facilities. (AP Photo/Scanpix, Sweco, The Node Pole)  SWEDEN OUT

muri Sweeden ahari ububiko bw’ibyo dukoresha kuruga nkoranyambaga rwa facebook

Amashanyarazi akoreshwa muri kiriya cyumba atangwa n’ingomero ziri ku mazi y’imigezi hafi aho, akifashishwa mu gutuma imashini zidashyuha cyane kandi bigatuma akazi ka buri munsi gakomeza.

Zuckerberg yemeza ko ubu ari bwo bwa mbere ikigo cye cyerekanye bimwe mu bikoresho byacyo ariko ngo arateganya kwereka Isi uko Facebook iteye n’aho igeze itera imbere.

Amakuru yose ya Facebook abikwa muri Servers zayo ziri ahitwa Luleå Data Center muri Sweden.

Ubu ngo nicyo kigo cyonyine cya Facebook kiri hanze ya USA kikaba cyarafunguwe muri 2013.

Giherereye mu ishyamba riri mu Majyaruguru ya Sweden hafi y’Inyanja y’Ubutita ya Arctic ahantu hahora hakonje cyane kuko ku manywa akenshi ubukonje buba buri munsi ya 50 munsi ya zero(-50 celsius degrees).

Facebook yubatse ingomero z’amashanyarazi hafi aho kugira ngo abakozi bayo babashe kubona ubushyuhe butuma bakora neza, haba mu guteka, gushyushya ibyumba, n’indi mirimo isaba amashanyarazi.

fb_server_040_x900

Hari imashini zihora zicanye amasaha 24 kuri 24

Facebook ivuga ko ibi bituma ikoresha amafaranga make ku kigero cya 40% ugereranyije n’izindi ‘data centers’.

Mark Zuckerberg yatagnaje ko imbere muri kiriya kigo ari hanini cyane kuko ngo hangana n’ibibuga bitandatu bya football.

Yabwiye abantu ko nibajya bashyira ibintu kuri Facebook bagomba kujya bamenya ko birinzwe  n’ikoranabuhanga rihambaye kandi rihenze cyane.

Ati: “Ikoranabuhanga dukoresha ryitwa Open Compute Project kandi ririzewe cyane”

Facebook ifite izindi servers ku ruhande zishobora kwifashishwa mu gihe iriya nini yaba igize ikibazo runaka.

fc

Bivugwa ko Facebook yashoye miliyoni 760$ muri uyu mushinga.

Ubusanzwe Facebook ikorera muri California ahitwa Palo Alto.

Abahanga muri techonology bemeza ko servers ubusanzwe zikenera ubukonje kugira ngo zikore neza kuko ngo zirashyuha kandi ntizigomba  zizima, zihora zikora.

Google nayo ifite server muri Finland ahitwa Hamina, ikaba ikoresha amazi yo Nyanja ya Baltic kugira ngo akonjeshe server zayo.

Akamaro ka za servers za Facebook  ni ukubika za miliyari z’amafoto, amashusho, amajwi, inyandiko, ‘links’ z’inkuru, ndetse na applications zose zihariye zikoreshwa n’abakozi ba Facebook nyirizina.

fcb

Disk dul zibikwaho ibintu byose dukoresha kuri facebook

fcbk

Abakozi bakorera facebook bahora bahuze buri munsi

fcbkkk

Kanda hano udukurikire kurubuga rwacu rwa youtube, urasangaho ibiganiro n’amashusho y’indirimbo bishya twaguhitiyemo, ntiwibagirwe gukana ahanditse”Subscribe” Kanda hano ujye udukurikira kuri facebook yacu, ntiwibagirwe gukora Like

UMURERWA Yvette

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *