Search

Icyumwe cyo kwibuka ku rwego rw’igihugu cyasojwe hibukwa abanyapolitiki bazize Genocide (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mata 2017 nibwo mu Rwanda hasojwe icyumwe cyo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 23, hibukwa abari abanyapolitike bishwe bazira ibitekerezo byabo bitashyigikiraga umugambi mubi wa Genocide.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza ubanza ibumoso na Dr Bizimana Jean Damascene uyobora CNLG hagati na Dr Jean Pierre Dusingizemungu uyobora IBUKA bashyira indabo kumva zishyinguyemo inzirakarenane.

Iki cyumweru cyo kwibuka ku rwego rw’igihugu cyasorejwe ku rwibutso ruri ku musozi wa Rebero ahashyinguye imibiri y’inzirakarengane isaga ibihumbi 14 biciwe mu duce dutandukanye twa Kigali, hashyinguye kandi abari abanyapolitiki bagera kuri 12 bishwe bazira kurwanya politiki mbi y’urwango yaganishaga kuri Genocide.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango mwijambo rye yavuzeko ukuri kuri Genocide kuzwi, Genocide ntiyabaye impanuka cyangwa se ikiza cyatugwiririye kuko yateguwe imyaka myinshi higishwa amacakubiri guhera mu gihe cy’ubukoroni abanyarwanda bacibwamo ibice bitari bifite n’aho bishingiye.

Hon Makuza yakomeje avuga ko Genocide yakorewe Abatutsi yateguwe kandi igashoboka kubera politiki n’abanyapolitiki babi, asaba abanyapolitiki n’abayobozi muri rusange guhora bazirikana inshingano bafite yo kudatatira politiki nziza u Rwanda rufite ubu.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard MAKUZA.

Nubwo icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 ku rwego rw’igihugu cyasojwe kuri uyu munsi ariko ibikorwa byo kwibuka hirya no hino mu gihugu bizakomeza kugeza mu gihe cy’iminsi 100 ihwanye niyakozwemo Genocide.

Reba amafoto yaranze uyu muhango:

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.