Ifoto ya Zari arikurwogero hamwe n’umukobwa we yavugishije benshi

Umunyamideli umaze kumenyekana cyane kumbugankoranyambaga muri East africa, Zarinah Hassan, ifoto yashyize hanze ari kuri pisine yavugishije benshi.

Zari w’imyaka 40 y’amavuko ni umugore w’abana ba tanu, harimo babiri yabyaranye n’umuhanzi ukunzwe cyane muri Tanzania, Diamond Platnumz.

Zari kumbugankoranyambaga aba yatwitse!! hano arikumwe n’umukobwa we Tiffah

Uyu mugore ukomoka muri Uganda ni umwe mubantu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, ashyiraho amafoto agaragaza imibereho ye ya buri munsi, kuri ubu akurikirwa n’abarenga miliyoni 8 kuri instagram.

Zari abinyujije kumbuga nkorambaga ze, yashyizeho ifoto arikumwe n’umukobwa we, Princess Tiffah yabyaranye na Diamond maze agira ati “Uko twisekera ibivugwa twabitaye kure”

Iyi foto yatanzweho ibitekerezo byinshi cyane, kuburyo ubwo twandikaga iyi nkuru yari imaze kuvugwaho n’abarenga 2700.

Zari n’umuhungu we w’imfura Pinto

Abenshi bagarukaga ku bw’ubwiza bw’uyu mugore w’imyaka 40, bavugako atajya asaza ndetse bamubwira uko bamukunda.

Zari yamamaye cyane ubwo yari murukundo na Diamond ndetse banabanye nk’umugore n’umugabo, babaga muri Afurika y’epfo aho uyu mugore akiba kugeza uyu munsi hamwe n’abana b’uyu muhanzi

Zari ku myaka 40 aracyaryoshya

Zari yabanye na Diamond atandukanye n’umugabo w’umugande witwa Ivan Ssemwanga, babyaranye abana babiri, bivugwako uyu mugabo yari umukire cyane akaba ari naho Zari yakuye amafaranga afite ubu.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE