Search

Igihugu cya Congo n’Uburundi byatumye Amerika isezera muri ONU

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu rwandiko yashyize ahagaragara uyu munsi, ushinzwe kumenyekanisha amakuru muri White House arasobanura impamvu eshatu Leta zunze ubumwe z’Amerika zavuye mu nama y’uburenganzira bwa muntu y’Umuryango w’Abibumbye (ONU).

Nkuko Radio Ijwi rya Amerika ibitangaza, bavuga ko hashize umwaka leta ya Perezida Trump isaba ko hari ibyahinduka ariko bikananirana, basaba ko umuryango w’abibumbye wakwivugurura ariko ntihagire igikorwa, kuva muri iyi nama kwa Amerika bishobora kuba ikimenyetso kigaragaza ko ihinduramatwara ryihutirwa.

Impamvu ya kabiri, White House iravuga ko Inama y’uburenganzira bwa muntu ya ONU yananiwe kuzuza inshingano zayo nyakuri, ahubwo yigira mu byo gukingira ikibaba ibihugu bihonyora uburenganzira bwa muntu, kandi iba n’indangururamajwi y’abavuga nabi Israeli bayibeshyera ibitabaho.

Iri tangazo rigira riti: “Ibihugu bitubahiriza uburenganzira bwa muntu bikunze gutorerwa kujya mu Nama y’uburenganzira bwa muntu ya ONU, bityo ubwabyo bikabona uko byikingira ikibaba ku mahano bikora.”

White House itanga ingero za Venezuela, Cuba, Burundi, Ubushinwa na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Naho kuri Israeli, White House iremeza ko iyi nama ya ONU yatoye imyanzuro myinshi yamagana Israeli iruta iyo yafatiye Siriya, Irani na Koreya ya Ruguru byose hamwe.

Leta ya Perezida Trump ikomeje gusaba ivugurura ry’Inama y’uburenganzira bwa muntu ya ONU, n’irya ONU ubwayo muri rusange.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.