Search

Igitutu cya Diamond Cyatumye nyina ava ku izima yemera umwana wa Mobeto nk’umwuzukuru we

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umubyeyi w’umuhanzi Diamond Platnumz( Nyina) nyuma y’igihe kirekire yari amaze atakira neza umwana Diamond yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobeto,yagaragaje ko abuzukuru be bose bangana imbere ye kubera bose  ari amaraso y’umuhungu we aha ikaze mu muryango umuhungu wa Mobetto na Diamond.

Ibi byabaye, mu gihe Diamond Platnumz yari amaze igihe yingingira nyina gufata umwana wese umukomokaho nk’umwuzukuru we kimwe n’abandi bose kuko bose bakomoka ku muhungu we(Diamond) atagakwiye kuba yita gusa kubabyeyi bakomokaho.

Diamond yabwiye nyina aya magambo, amwemeza ko kuba ashobora gutonesha abana bamwe akareka abandi, ntahao byaba bitaniye no kuvutsa umwana uburengenzira bwe, nyuma y’uko ibyabaye byose ntanakimwe aba azi cyangwa yaragizemo uruhare.

Hari hashize igihe Nyina wa Diamond-Bi Sandra akunze kugaragara yapostinze abana ba Diamond na Zari The Boss Lady ,Tiffa na Nillan ariko  Dylan Diamond yabyaranye na Mobeto we ntabashye kugaragara mu bana nyirakuru agaragaza nk’umuryango we cyangwa se abuzukuru be.

Dylan yinjiye mu bandi bana mu gihe hari ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wa mavuko wa Bi Sandra( Nyina wa Diamond), ari naho uyu mukecuru yafashe ijambo akivugira ko Dylan ari umugabo we.

Iyi mvugo yagaragaye muri ibi birori yanyuze imitima ya benshi, dore ko batigeze bahishira ko babyishimiye ahubwo basukiranya amashi y’urufaya aherekeza ijambo ryemerera umwana kuba umunyamuryango kimwe na bandi bose.

Diamond yari yabanje kubwira nyina ko niba amukunda koko nk’umwana we, agomba no gufata kimwe abamukomokaho kuko bose ari amarasoye:”“uko twishimira umunsi mukuru wawe w’amavuko nifuje kugusaba ko niba unkunda koko nk’umwana wawe, abe ari na ko  ukunda n’abuzukuru bawe bose kuko ni bato ntanakimwe bazi”.

Yanamugaragarije ko abana bose uko ari batatu yazanye haba uwa Mobeto ndetse n’abakomoka kuriZari ntanumwe utandukanye n’undi ahubwo bose bakwiye kwitwa abuzkuru be. Yagize ati” Mama, nakuzaniye umuryango: abana bawe Deedalyan , Princess Tiffah , Princenillah abo na bo ni umuryango wawe kuko bava  kuri njye. Nindamuka nshatse na bwo hazaba hari undi winjiye mu muryango wawe.”

Uretse kuba Diamond yaravuze aya magambo asa nubwira umubyeyi we gusa, yaboneyeho n’umwanya wo kubwira abafana be ko bakwiye gufata kimwe abana bamukomokaho.

Bi Sandra yakunze kugaragara urwanya byimazeyo urukundo rwakunze kuvugwa hagati y’umuhungu we Diamond Platnumz n’umunyamideli Hamisa Mobeto akaba ari nayo impamvu nyamukuru ishobora kuba yari yaramuteye no kutiyumvamo umwana babyaranye.

Nyina wa Diamond yemeye umwana umuhungu we yabyaranye na Mobeto

Igitutu cya Diamond nicyo cyatumye nyina yisubiraho

Mubirori by’isabukuru ya Bi Sandra niho yemereye ko Dhylan ari umugabo we

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.