Igor Mabano yakoze ubukwe ati “Mbonye Umwamikazi Nakunze , ndatsinze negukanye Umuringa,Ntuzicwa nirungu Ibyo ndabirahiye, Nzakuririmbira Izitarahimbwa(AMAFOTO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi Igor Mabano uri mubagezweho hano mu Rwanda, uyu musore yamaze kuva mu cyiciro cy’ingaragu, nawe ari kubarizwa mu bagabo bubatse.

Igor yasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko mu muhango wagizwe ibanga kuko nta makuru menshi uyu muhanzi yigeze atangaza kugeza akoze ubukwe.

Wari umunsi w’ibyishimo kuri Igor n’umukunzi we

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko y’u Rwanda akemeranya n’umukunzi we ko bazabana akaramata nk’umugore n’umugabo, mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo Igor n’umukunzi we bakoze imihango yo gusaba no gukwa ndetse habaho no kwakira abatubiwe aho uyu muhanzi yari agaragiwe na Ishimwe Clement usanzwe amufasha gutunganya ibihangano bye akaba anabarizwa muri lebel ye ya Kina Music.

Igor n’umukunzi we bavuye gusezerana imbere y’amategeko

Mu mukugaragaza ibyishimo afite, nyuma y’ubukwe bwe, Igor Mabano yavuzeko yabonye umukobwa yahoze yifuza kuva kera.

Yagize ati “Mbonye Umwamikazi Nakunze , ndatsinze negukanye Umuringa , Ni igihe kitari gito nkutegereje Nyamibwa yanjye None wa munsi narotaga urageze, mbonye urubavu rwanjye nari narabuze Ubu nduzuye ndanyuzwe Ntazindi Mpaka”

Uyu muhanzi yakomeje agira ati “Maze rero Rukundo rwanjye nkuhaye ubuzima Bwose Nsigaje ino ikindi kandi ubu kuva none ndakomerezaho Ntuzicwa nirungu Ibyo ndabirahiye, Nzakuririmbira Izitarahimbwa Nkucurangire Urwo nkukunda Unyurwe, NONE NEJO IBE ARI NJYE NAWE Nyamibwa yizihiye urugo.”

Ishimwe Clement niwe wari wabaye Parain wa Igor Mabano
Igor Mabano azamura ikiganza ati “Ndabyemeye”

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO