Igor Mabano yashyingiranywe n’umukunzi we mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Igor Mabano yashyingiranywe n’umukunzi we mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, byabaye kuri iki Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021, ahitwa Rebero Heaven Garden akaba ariho basezeraniye bakanahakorera ibindi birori.

Ubukwe bw’uyu muhanzi bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Platini P, Nel Ngabo, Juda Muzika, Ben Adolphe, Dj Ira n’abandi batandukanye. Ishimwe Clement ni we wabaye Parrain w’uyu muhanzi.

Igor Mabano yashyingiranywe n’umukunzi we mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda

Mabano yari aherutse gusezerana imbere y’amategeko n’umufasha we, mu birori byari byaragizwe ibanga rikomeye kuko uyu muhanzi atigeze yifuza ko bijya mu itangazamakuru. Ni umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura ku wa 27 Kanama 2021.

Uyu muhango wakurikiwe n’uwo gusaba no gukwa wabereye ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Igor Mabano yari agaragiwe n’abarimo Nel Ngabo, OG The General, Janvier Kayitana, Frank Double Bass, Shiny Abdallah, Andy Bumuntu , Yvan Buravan n’abandi.

Igor Mabano afite ubuhanga mu gukirigita ibicurangisho bitandukanye birimo ingoma za kizungu, guitar ndetse na piano. Ni n’umuririmbyi wabigize umwuga cyane ko yabihuguriwe mu Ishuri rya Muzika ku Nyundo.

Ni imfura mu bize muri iri shuri ndetse yari mu bayoboye mu itsinda ry’umuziki ryahavukiye ryitwa ‘Sebeya band’ ryaje gutandukana. Ubu yigisha ibijyanye no kuvuza ingoma za kizungu nyuma yo gusoza amasomo mu 2016.

Ishimwe Clement ni we wabaye Parrain w’uyu muhanzi.
Pasiteri yabahaye umugisha

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO