Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mata 2020, ihuriro ry’abanyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda (RSJF) ryatanze Toni 6 z’ifu y’igikoma cya Nootri Family ku miryango yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali.
Iki gikorwa cyabaye kubufatanye n’ihuriro ry’abahanzi (RMF) ndetse n’uruganda rukora ifu ruzwi nka Africa Improved Food (AIF). Iyifu yatanzwe ifite agaciro k’asaga miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni mu rwego rwo gukomeza gufasha imwe mu miryango itorohewe muri ibi hihe u Rwanda n’isi yose bihangayikishijwe n’icyorezo cya COVID-19.
Iyifu ya Nootri Family yatanzwe gufasha iyi miryango ni imwe mu moko arenga atatu y’amafu akorwa n’uruganda Africa Improde Food (AIF), ikaba ijyenewe abantu bose muri rusange.
Hari indi yitwa Nootri Toto igenerwa abana bato kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibi ndetse Nootri Mama – Iyi yo ikaba ikoreshwa cyane n’abagore batwite cyangwa n’ababyeyi bonsa cyane ko bagifata mu gitondo.
Iri huriro ry’Abanyamakuru bakora mu gisata c’imyidagaduro ryamuritswe kumugaragaro mu Ukuboza umwaka ushize, rikaba rihuriza hamwe abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byaba ibya Leta n’Ibyigenga.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook