Search

Ijambo nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yagejeje ku banyarwanda abifuriza umwaka mushya muhire wa 2018

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ijambo ry’umukuru w’Igihu Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda abifuriza kwinjira mu mwaka mushya wa 2018 neza kandi bafite intego nziza yo gukora icyateza imbere Igihugu ndetse nabo ubwabo,yarivuze ku isaha ya saasita z’ijoro (00:00) ubwo umwaka wa 2017 wari umaze kurangira hirya no hino mu gihugu batangiye kwishimira intambwe yo kwinjira mu mwaka mushya bagihumeka uwa bazima.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize ati: Banyarwanda Banyarwandakazi nshuti z’urwanda, dusoje umwaka kandi wagenze neza, twakwishyimira amatora twavuyemo kandi yagenze neza, reka uyu ube umwaka wo gukora kandi cyane kugirango tubashye kwiteza imbere, mu mutekano nubwo abagizi ba nabi bashakashaka buri munsi aho banyura ngo bahungabanye umutekano ariko ntaho bamenera ahariho hose, mbifurije umwaka mushya muhire dutangiye wa 2018.”

Mu bihugu bitandukanye ijambo rya Perezida rimenyerewe ko ariryo riba urufunguzo rwo kwinjira mu mwaka mushya kuko biba binakwiye ko umuyobozi agomba kwifuriza abo ayobora kuzagubwa neza,kugira ingamba nshya ndetse anabagira inama aho bitagenze neza anabashyimira aho bitwaye neza.

Mu gihe Ijambo rya Perezida ryacaga kuri Radio, mu mujyi wa Kigali ibyishimo byari byose barasa umwaka”fire works”mu kirere zahabaye nk’Amatara zigaragara hose.

Ryumve Ijambo rya Perezida ritegurira abanyarwanda kwinjira muri 2018

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.