Search

Ikibazo cyo gufata abana ku ngufu cyatumye ba Musenyeri bose begura

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Nyuma y’inama y’iminsi itatu yaberaga i Roma yari yahamagajwemo ba Musenyeri bose bo mu gihugu cya Chili, yarangiye bose bashyikirije ubwegure bwabo umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis kubera ikibazo cyo gusambanya abana ku ngufu.

Abasenyeri bari mu nama na Papa i Roma, beguriye rimwe bose.

Papa yahamagaje inama y’aba basenyeri bo muri Chili nyuma yo kwakira raporo y’amapaji 2,300, ashinja abapadiri ihohotera rishingiye ku gitsina, gusa umwanzuro wo kwegurira rimwe kw’aba basenyeri uje utunguranye kuko utari uri mu byitezwe.

Abavugizi b’Inama y’Abepisikopi muri Chili, basomeye imbere y’abanyamakuru bari bateraniye i Vatikani ku wa 17 Gicurasi 2018 urwandiko rugira ruti “Twe, twese abasenyeri bari i Roma, twashyikirije ubwegure Papa kugira ngo abe ari we ufatira icyemezo buri umwe.”

Mu bashyizwe mu majwi harimo na Musenyeri Juan Barros uyobora Diyosezi ya Osorno yo mu gace ka Santiago, Papa yari aherutse gushyiraho mu 2015.

Perezida w’Inama y’Abepisikopi muri Chili, Luis Fernando Ramos Pérez yatangaje ko abasenyeri bose uko ari 34 beguye, baguma mu kazi mu gihe bagitegereje icyemezo cya Papa Francis.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *