Ikibumbano cyari mu marembo y’akarere ka Nyanza kigaragaza inka y’inyambo cyagawe na benshi bavugako ntaho bihuriye cyakuweho

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nyuma y’uko ikibumbano cy’inka y’Inyambo cyari cyubatswe ku bwinjiro bw’Akarere ka Nyanza uturutse i Huye cyagawe kudasa n’inka, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwagikuyeho.

Nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana, ari na we hamwe n’abo bayoborana bagize igitekerezo cyo gushyiraho kiriya kibumbano cy’inka, ngo hashize icyumweru bagikuyeho. Ni nyuma yo kubisabwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, kuko cyagawe n’abantu benshi.

Nyuma y’uko ikibumbano cy’inka y’Inyambo cyari cyubatswe ku bwinjiro bw’Akarere ka Nyanza uturutse i Huye cyagawe kudasa n’inka, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwagikuyeho.

Ubundi ngo bagize igitekerezo cyo kugishyira ku bwinjiro bw’Akarere ka Nyanza, mu rwego rwo kugaragaza ko umuntu yinjiye mu Karere k’Igicumbi cy’Umuco. Ngo bwari n’uburyo bwo kwibutsa ko muri Nyanza hari Urukari rwatahagamo kandi rurimo inka z’Inyambo.

Umunyabugeni wari uri kukibumba ngo bamusabye kukibumba nyuma yo kubona ibindi bihangano bye.

Bizimana ati “Akunze gukora imigongo, kwandika ku byapa no kubumba amashusho y’abantu. Yagiye abumba n’ibicumbi by’amatorero mu midugudu inyuranye. Twamubajije niba n’Inyambo yayikora arabitwemerera, twiyemeza kumushakira ibikoresho, hanyuma akajya ahembwa uko yakoze.”

Mu nkuru dukesha Kigali to day bavugako,Ikibumbano cy’inyambo cyashenywe cyari kimaze kugendaho imirimo y’agaciro k’amafaranga ibihumbi 650, harimo aho cyari giteretse. Inka nyir’izina yo ngo yari imaze kugendaho ibihumbi 170, harimo ibihumbi 100 by’ibikoresho, n’ibihumbi 70 byishyuwe uwari uri kuyikora.

Gitifu Bizimana anavuga ko igitekerezo cy’Inyambo mu marembo ya Nyanza kitavuyeho, ahubwo ko Akarere ka Nyanza kiyemeje kuzaba ari ko kitangira isoko ryo gushyiraho noneho ikibumbano kimeze neza.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO