Ikipe ya APR FC yatsindiwe I Nairobi ibitego 3-1 na Gor Mahia, urugendo rwo gukomeza ruhita ruhagarara

Ikipe ya APR FC itsindiwe I Nairobi ibitego 3-1 na Gor Mahia mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League, ihita inasezererwa kubera igiteranyo cy’ibitego

Ni umukino wo kwishyura wabereye kuri Nyayo Stadium guhera I Saa Cyenda z’amanywa, aho APR Fc yari yatsinze umukino ubanza ibitego 2-1 yasabwaga kunganya gusa igahita ikomeza.

APR FC ntibyaje kuyihira nyuma yo gutsindwa ibitego 3-1, aho Gor Mahia ari yo yafunguye amazamu ku munota wa 18 ku gitego cyatsinzwe na Samuel Onyango, ni nyuma y’aho Tuyisenge Jacques yari yahushije penaliti.

APR FC yaje kwishyura iki gitego cyatsinzwe na Nsanzimfura Keddy wari winjiye mu kibuga asimbura, maze umusifuzi wa kane yerekana ko hongerwaho
Abakinnyi babanje mu kibuga

Gor Mahia: Mathews, Charles Momanyi, Philemon Otieno , Michael Apudo, Andrew Juma, Ernest Wendo, Keneth Muguna, Bernard Ondiek, Tito Okello, Benson Omalla, Samuel Onyango

APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Seif, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco, Niyomugabo Claude, na Tuyisenge Jacques

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE