Ikipe ya Bayern Munchen yatsinze Paris Saint-Germain, Neymar yarize bikomeye(Amafoto)

Ikipe ya Bayern Munchen yo mu Budage itsinze Paris Saint-Germain igitego 1-0 ku mukino wa Champions League wabereye i Lisbonne muri Portugal.

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Kanama 2020 kuri Stade izwi nka Estadio de Luz iherereye i Lisbonne muri Portugal, habereye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje Bayern Munchen na Paris Saint-Germain, umukino wakinwe nta bafana kubera icyorezo cya Coronavirus.

Neymar ukinira Paris Saint-Germain agahinda kamwishe ararira

Mu minota ya mbere y’umukino, ikipe ya Paris Saint-Germain yashoboraga kubona ibitego bibiri, ariko amahirwe Kylian Mbappe yabonye ntiyabasha kuyabyaza umusaruro.

Ikipe ya Bayern Munchen itigaragaje cyane mu gice cya mbere cy’umukino, na yo yabonye amahirwe yo gutsinda igitego nk’aho Robert Lewandowski yatunguye umunyezamu ariko ishoti yateye rikubita umutambiko w’izamu. Igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Ku munota wa 59 w’umukino, ikipe ya Bayern Munchen yaje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe n’umutwe na Kingsley Coman, ku mupira yari ahinduriwe na Joshua Kimmich.

abakinnyi ba Bayern Munich bishimira igikombe

Nyuma yaho ikipe ya Bayern yakomeje kurusha Paris Saint-Germsin, iminota 90 irangira bikiri kimwe ku busa, baza no kongeraho iminota itanu, umukino urangira Bayern itsinze igitego 1-0, bituma yegukana igikombe cya gatandatu mu mateka ya Champions League.

Manuel Neuer, kapiteni wa FC Bayern Munich ateruye igikombe cya UEFA Champions League
Umukinnyi wa Bayern Munich , Robert Lewandowski ahanganye na Neymar
Abakinnyi wa Bayern Munich, Mickael Cuisance, Kingsley Coman, Corentin Tolisso na Thomas Mueller bishimira intsinzi
 Kingsley Coman wa  FC Bayern Munich yishimira igitego cyambere yari atsindiye iyi kipe

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE