Search

Ikipe ya Gicumbi FC yarije gukina i Kigali yakoze impanuka abakinnyi barakomereka bikomeye

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ahagana ku isaha ya saa sita n’iminota 50 zo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nzeri 2018 nibwo Imodoka yo mu bwoko bwa coaster yari itwaye ikipe ya Gicumbi FC yari ije gukina i Kigali yakoze impanuka.

Coaster yari itwaye abakinnyi ba Gicumbi FC.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kigoma, Akagari ka Herezo mu Murenge wa Kageyo, ikaba yatewe nuko imodoka yari itwaye iyi kipe yagonganye n’ikamyo yavaga i Kigali yerekeza i Gatuna.

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, yatangaje ko iyi mpanuka yatewe nuko iyi kamyo yavaga i Kigali yo mu bwoko bwa Benz ifite pulake zo muri Tanzania, yagenderaga mu ruhande rutari urwayo.

Yagize ati “Coaster yari itwaye ikipe ya Gicumbi yagonganye n’ikamyo yo muri Tanzania, yagenderaga mu mukono utari uwayo bigaragara ko umushoferi wayo yibeshye akagendera muri uwo mukono nk’uko iwabo babigenza”.

Yongeyeho ko ubwo uyu mushoferi wari utwaye iyi Kipe ya Gicumbi FC, yabonaga ko ikamyo yataye umuhanda yahise ayikubita ku mukingo kugira ngo batagongana, bituma abari imbere bakomereka.

Abakinnyi bakomeretse cyane ni Irène Dushimimana, Murangwa Thierry bakunze kwita Kabananga, Muhumure Omar, Théophile Musoni bakunze kwita Pato na Gasore Christian bakaba bahise bajyanwa ku bitaro bya Byumba aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Ikipe ya Gicumbi FC yari igiye gukina na Sorwathe FC mu mikino yo gushaka ikipe izasimbura Intare FC yatangaje ko itazakina icyicro cya mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahise ritangaza ko umukino wagombaga guhuza aya makipe yombi, wari uteganyijwe saa cyenda n’igice wasubitswe kubera iyi mpanuka, ukazakinwa ku itariki itaramenyekana.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.