Ikipe ya Manchester United yirukanye uwari umutoza wayo mukuru.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ikipe ya Manchester United yirukanye umunya-Norvège Ole Gunnar Solskjaer wari umutoza wayo mukuru, nyuma y’umusaruro mubi iyi kipe ikomeje kubona muri shampiyona y’Abongereza.

Icyemezo cyo kwirukana Ole cyafatiwe mu nama y’igitaraganya yahuje ubuyobozi bwa Manchester United mu ijoro ryakeye.

Ikipe ya Manchester United yirukanye umunya-Norvège Ole Gunnar Solskjaer wari umutoza wayo mukuru

Byari nyuma gato y’uko iyi kipe yari imaze kwandagazwa na Watford ikayinyagira ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa Premier league.

Manchester United yemeje ko umutoza Ole yakuwe ku nshingano ze ibinyujije kuri Twitter yayo, imushimira ibyo yayikoreye.

Byitezwe ko Darren Fletcher na Michael Carrick ari bo basigarana Manchester United by’agateganyo, mu gihe hagishakishwa umusimbura wa Ole.

Ole Gunnar Solskjaer yari umutoza wa Manchester United kuva muri 2019 nyuma yo kuyigeramo asimbuye José Mourinho.

Kuri ubu Manchester United iri ku mwanya wa karindwi muri shampiyona n’amanota 17, nyuma yo gutsinda imikino itanu igatsindwa indi ndetse ikananganya ibiri.

Ni mu gihe iyi kipe mu mpeshyi y’uyu mwaka yashoye umurengera w’amafaranga igura abarimo Jadon Sancho utajya ubona umwanya wo gukina, Raphael Varane na Cristiano Ronaldo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO