Search

Ikipe ya Rayon Sports itsinze LLB y’i Burundi ibitego 3-1 ihita ikatisha tike ya 1/4 cy’irangiza mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umukino wahuzaga Rayon Sports na LLB urangiye ikipe ya Rayon Sports itahukanye intsinzi y’ibitego bitatu kuri kimwe (3-1) biyihesheje amahirwe yo gukomeza muri ¼ cy’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1. Iminota 15 y’iki gice cya mbere habonetse mo amahirwe meza ku ruhande rwa Rayon Sports ubwo Diarra yabonaga uburyo bugera kuri butatu ariko bwose butatanze umusaruro. Mu minota 10 yakurikiyeho LLB yokeje igitutu izamu rya  Kassimu binayibyarira umusaruro kuko ku munota wa 21 iyi kipe yabonye penaliti ku burangare bw’abinyuma ba Rayon Sports ariko cyane cyane Nyandwi Saddam wagowe cyane no gufata umukinnyi Jean de Dieu wacaga ku ruhande rw’ibumoso bwa LLB, ikaba yinjijwe neza na Dan Wagaruka uzwi cyane mu ikipe ya APR mu bihe byashize.

Rayon Sports ntiyacitse intege kuko ku munota wa 30 yabonye coup francs yatewe neza na Pierrot, Djabel akora ku mupira n’umutwe wasanze Abdul Rwatubyaye ahagaze neza atera ishoti rikomeye agaramye umupira uruhukira mu rucundura. Nyuma y’iminota itatu gusa ibonye igitego, Rayon yahushije ubundi buryo bukomeye aho umupira wisihinze imbere y’izamu rya LLB ariko ab’inyuma ba LLB bakiza izamu. Mu minota ibiri y’inyongera izamu rya Kassimu ryongeye kotwa igitutu habonekamo coup franc na koruneri ebyiri ariko ku bw’amahirwe ntihagira ikindi gitego cyinjira.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi maze bidatinze Muhire Kevin akora ibyo buri mu Rayon wese yifuzaga ubwo yatsindaga igitego cyiza cyane ku munota wa 49 biba bibaye 2 bya Rayon Sports kuri kimwe cya LLB.  Rayon Sports yakomeje gusatira itataye ko yari imaze kuyobora mu bitego maze ku munota wa 56 n’uwa 57 abasore Djabel, Muhire na Diarra bahushije uburyo bukomeye imbere y’izamu rya LLB aho abafana bari bizeye kubona igitego cya gatatu. Ku ruhande rwa LLB, impinduka umutoza Mayele yakoze aho yakuragamo abakinnyi batatu harimo uwari wazonze Saddam zatumye uruhande rw’iburyo kuri Rayon Sports ruhumeka kuko Saddam yatangiye noneho gukina mu gihe mbere byari byamubanye ikibazo. Ku munota wa 69, LLB yari ibonye igitego ubwo umupira ukomeye wacaga ku bakinnyi b’inyuma ba Rayon Sports maze Dan Wagaruka ateye umupira uca ku ruhande gato. Rayon Sports yashimangiye intsinzi yayo ku munota wa 71 ubwo Pierrot yahabwaga neza na Djabel wacenze ab’inyuma ba LLB maze nawe ntazuyaze agahita arangiriza umupira mu rucundura. Ibi bitego byajyaga kwiyongera iyo Diarra atongera kunanirwa kuboneza mu rucundura ubwo yari imbere y’umuzamu inshuro ebyiri zose agashaka kumucenga bikanga.

Mu minota y’inyongera LLB yagerageje ibishoboka ngo ishake uko yabona nibura ikindi gitego ariko yose uko ari itatu ikaba yarinze irangira nta gihindutse, Rayon Sports yitahanira amanota atatu yayo yari akenewe kugira ngo ikomeze.

Rayon Sports irangije iri ku mwanya wa mbere muri iri tsinda ikaba inganya amanota n’umubare w’ibitego na Gormahia yatsinze AS Port 2-0 zikaba kandi zahise zizamukana muri iri tsinda, AS Port nayo ikaba yakomeje nk’ikipe yatsinzwe neza (best looser). Ikipe ya APR nayo yo mu Rwanda yari itegreje amahirwe kuri iyi mikino bikaba birangiye itabonye amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.