Search

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kubona umutoza mushya ukomoka muri Brazil

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umunya Brazil Robertnho Oliviera niwe ugomba gutoza Rayon Sports mu bihe biri imbere kuko yamaze kugera mu Rwanda ndetse n’ibiganiro byarangiye akaba yahise asanga ikipe aho iri mu myitozo.

Uyu mutoza yumvikanye na Rayon Sports kuyitoza imikino yose isigaye ngo umwaka w’imikino urangire harimo imikino isigaye ya shampiyona, igikombe cy’Amahoro, imikino ya CAF  Confedrration Cup ndetse n’imikino ya CECAFA.

Brazil Robertnho Oliviera ugiye gutangira gutoza ikipe ya Rayon Sports

Brazil Robertnho Oliviera Uyu mugabo w’imyaka 51, nta mateka ahambaye afite mu mupira w’amaguru yaba nk’umukinnyi cyangwa umutoza.

Nk’umukinnyi yakiniye ikipe imwe yo muri Espagne ya Yeclano yo mu byiciro byo hasi, ayivamo anasoza umupira mu 1999 ku myaka 33, akaba atarigeze ahamagarwa mu ikipe y’igihugu yaba into cyangwa inkuru.

Nk’umutoza yayoboye ikipe ya Atlético Petróleos de Luanda (izwi nka Petro) muri Angola kuva mu 2016, ayihesha itike yo kwitabira imikino ya CAF Confederation Cup y’uyu mwaka asezereye Masters Security FC yo muri Mali ku bitego 5-0 mu mikino yombi.

Muri Werurwe 2017 yahawe gutoza n’ikipe y’igihugu abifatanya na Petro, ayifasha kubona itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018), aho yavuye mu itsinda D ari iya kabiri nyuma ya Congo Brazavile, ibashije kunganya na Burkina Faso 0-0, itsinda Cameroun 1-0 inanganya na Congo 0-0.

Muri ¼ yasezerewe na Nigeria iyitsinze 1-0 aza guhagarika imirimo mu ikipe y’igihugu mu Ugushyingo 2017 kubera kutumvikana n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru.

Muri Nzeri 2017 yahagaritswe iminsi 30 kubera imyitwarire mibi yagize ku munsi wa 24 wa shampiyona, ikipe ye Petro yari ku mwanya wa kabiri itsindwa na mukeba C.D. Primeiro de Agosto yari iya mbere, agashwana n’abasifuzi bituma bamuha ikarita itukura aranahagarikwa.

 

NIYOMUKIZA Hassan

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.