Ikipe ya Rayon Sports yerekanye abakinnyi izakinisha, Kwizera Olivier ntiyagaragaye, Muhire Kevin yagizwe Kapiteni(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ku munsi wa ‘Rayon Sports Day’, umunsi iyi kipe yerekaniraho abakinnyi bayo iba izakoresha mu mwaka w’imikino uba ugiye gutangira, ntabwo herekanywe umunyezamu Kwizera Olivier watanzwe ku rutonde rw’iyi kipe izifashisha muri shampiyona izatangira ku wa 30 Ukwakira.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, nibwo habaye uyu muhango ngaruka mwaka muri Rayon Sports wo kwerekana abakinnyi iba igiye gukoresha mu mwaka w’imikino ugiye gutangira ‘Rayon Sports Day’.

iyi kipe yatangaje kapiteni mushya w’iyi kipe aho yagizwe Muhire Kevin

Iki gikorwa cyabereye kuri Stade Amahoro, mu bakinnyi berekanywe ntabwo harimo umunyezamu Kwizera Olivier watanzwe ku rutonde rw’abakinnyi bazakoreshwa muri shampiyona.

Amakuru atugeraho avuga ko ategereje ko iyi kipe imwishyura amafaranga bumvikanye ubundi akabona gutangira akazi. Umutoza Masudi Djuma aherutse gutangaza ko uyu munyezamu bumvikanye hasigaye gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanye.

Muri uyu muhango kandi, iyi kipe yatangaje kapiteni mushya w’iyi kipe aho yagizwe Muhire Kevin, akuzungirizwa na Iranzi Jean Claude nka kapiteni wa kabiri ndetse na Habimana Hussein Eto’o nka kapiteni wa 3.

Nyuma yo kwerekana abakinnyi, hakurikiyeho umukino wa gicuti wayihuje na Kiyovu Sports yaje kubatsinda ibitego 2-1.

Ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Bigirimana Abedi na Mugenzi Bienvenue, ni mu gihe igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Onana Willy Essombe.

Rharb Youssef atambuka ku itapi y’umutuku ubwo yerekanwaga nk’umukinnyi wa Rayon Sports
Manace Mbedi Mutatu mu ikote rya Rayon Sports na we yiyerekana

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO