Ikipe ya Rayon Sports yongereye amasezerano n’Uruganda rwa Skol abafana basabwa kuyoboka ibinyobwa by’ururuganda ku bwinshi

Ikipe ya Rayon Sports yongereye amasezerano n’Uruganda rwa Skol Brewery Ltd rugiye gukomeza kuyitera inkunga kugeza mu mwaka wa w’imikino wa 2022/23.

Kuri uyu wa 25 Werurwe 2021 nibwo Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports FC n’Uruganda rwa Skol Brewery Ltd .

Ikipe ya Rayon Sports yongereye amasezerano n’Uruganda rwa Skol Brewery Ltd rugiye gukomeza kuyitera inkunga kugeza mu mwaka wa w’imikino wa 2022/23.

Rayon Sports izajya yambara ibirango by’uru ruganda ku myenda ikinana mu rugo n’iyo isohokana.

Muri aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda, hiyongeraho ko uruganda rwa Skol ruzajya ruha ikibuga cy’imyitozo iyi kipe n’amacumbi y’abakinnyi.

Rayon Sports ifatwa nk’ikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yatangiye kwamamariza uruganda rwa Skol mu mwaka w’imikono wa 2013/14.

Mu mwaka ushize nibwo hatangiye urugendo rwo gushaka guhindura amasezerano ubwo iyi kipe yayoborwaga na Munyakazi Sadate waje gukurwaho kubera ubwumvikane buke bwari muri iyi kipe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE