Search

Ikipe y’igihugu ya Uganda yageze i Kigali aho ije gucakirana n’amavubi mu mukino wo kwishyura (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Abasore b’ikipe y’igihugu ya Uganda bageze i Kigali mu Rwanda aho baje gukina umukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018) uzayihuza n’Amavubi y’u Rwanda kuwa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017.

Uganda Cranes yasesekaye i Kigali aho ije guhaangana n’Amavubi.

Umukino ubanza wabereye i Kampala mu mpera z’icyumweru gishize, Uganda Cranes yatsinze Amavubi ibitego 3-0 itera intambwe nziza yo kwerekeza muri iyi mikino ya CHAN izabera muri Kenya.

Umutoza w’Amavubi Antoine Hey afite ikibazo cy’abakinnyi nka myugariro Rucogoza Aimable Mambo na rutahizamu Mubumbyi Bernabé bafite amakarita abiri y’umuhondo atabemerera gukina naho rutahizamu yari yahamagaye ndetse wari witezweho ibitangaza, Sugira Ernest akaba yaragize ikibazo cy’imvune ikomeye kizatuma amara amezi atandatu adakina.

Uganda na yo yaje idafite abakinnyi batatu bakomeye bari banakinnye umukino ubanza wabereye kuri Stade ya St.mary Kitende nka Savio Kabugo wagiye mu igeragezwa muri Afurika y’Epfo, Rashid Toha ufite ikibazo cy’uburwayi na Shaban Mohammed bakaba basimbujwe Timothy Awany na Martin Kiiza.

Muri uyu mukino u Rwanda ruzaba rukinira imbere y’abafana barwo nirwo ruzaba rufite akazi kenshi kuko rusabwa kwishyura ibitego bitatu rwatsinzwe mu mukino ubanza ndetse rukabona icya kane kugira ngo rwizere kubona iyi tike.

Umukino uzaba kuwa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ukazatangira saa cyenda n’igice.

Aba basore basesekaye i Kigali ubona bafite akanyamuneza kuko bizeye impamba y’ibitego bitatu bafite.

Uganda Cranes izacakirana n’Amavubi kuri uyu wa gatandatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.