Search

Ikipe y’igihugu y’ingimbi muri Basketball yatwaye igikombe cya zone 5 ibona itike y’igikomba cya Afrika (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ikipe y’igihugu y’ingimbi y’umukino wa Basketball yabonye itike yo kuzitabira imikino y’igikombe cya Afrika nyuma yo kwegukana igikombe cy’akarere ka gatanu (zone 5) mu marushanwa yaberaga i Dar es Salaam muri Tanzania.

Ingimbi z’u Rwanda zegukanye igikombe cya zone V muri Basketball.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Kamena 2018 nibwo hakinwe umukino wanyuma hagati y’u Rwanda na Uganda muri aya marushanwa y’akarere ka gatanu mu batarenge imyaka 18.

Uyu mukino waje kurangira ingimbi z’u Rwanda zitsinze iza Uganda amanota 85 kuri 50. Mu mikino ibanza u Rwanda rwari rwagiye rwitwara neza kuko none bari baratsinze Uganda amanota 76-51 mbere yo gutsinda Tanzania amanota 64-24.

Abangavu b’u Rwanda nabo bashoboye kwegukana iki gikombe batsinze aba Uganda amanota 42 kuri 34, aya makipe yombi yaserukiye u Rwanda akanabasha kwegukana ibikombe byabahesheje itike yo kuzitabira imikino y’igikombe cya Afrika.

Butera Hope w’u Rwanda niwe watsinze amanota menshi anaba umukinnyi w’irushanwa (MVP), Bella Murekatete nawe w ‘u Rwanda atoranywa nka myugariro mwiza. Butera Hope, Murekatete Bella na Faustine Umuhoza baje mu ikipe y’irushanwa.

Abakobwa b’u Rwanda nabo begukanye igikombe cya zone V.

Amakipe y’u Rwanda niyo yeguaknye ibikombe bya zone V mu bahungu no mu bakobwa batarengeje imyaka 18.

Butera Hope yabaye umukinnyi watsinze amanota menshi anaba umukinnyi w’irushanwa (MVP).

Mubakobwa Bella Murekatete yabaye myugariro mwiza.

Abakobwa batatu b’u Rwanda baje mu ikipe y’irushanwa.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.