Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani yegukanye Igikombe cya EURO2020 itsinze iy’u Bwongereza

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani yegukanye Igikombe cy’u Burayi (EURO 2020) itsinze iy’u Bwongereza kuri penaliti 3-2, ni nyuma y’uko zari zanganyije igitego 1-1 mu minota 120 y’umukino wa nyuma wabereye kuri Stade Wembley i Londres kuri iki Cyumweru.

U Bwongereza bwaherukaga gukina umukino wa nyuma w’irushanwa rikomeye mu 1966 ubwo bwegukanaga Igikombe cy’Isi bwakiriye, bwatangiye neza muri uyu mukino wa nyuma wa EURO, bufungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Luke Shaw ku munota wa kabiri, ku mupira wahinduwe na Kieran Trippier.

Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani yegukanye Igikombe cya EURO2020 itsinze iy’u Bwongereza

Iminota 45 y’igice cya mbere nta bundi buryo bukomeye bwayibonetsemo nubwo u Butaliyani bwagerageje imipira ine igana ku izamu irimo uteretse watewe na Lorenzo Insigne, ujya hejuru y’izamu.

Mu gice cya kabiri, u Butaliyani bwatangiye buri hejuru, busatira cyane izamu ry’u Bwongereza bwatabawe kenshi n’umunyezamu Jordan Pickford.

Kwinjiza Bryan Crisante na Domenico Berardi basimbuye Nicolo Barella na Ciro Immobile, byafashije u Butaliyani gukomeza kotsa igitutu u Bwongereza kugeza ubwo habonekaga igitego cyo kwishyura ku munota wa 68, cyinjijwe na Leonardo Bonucci ku mupira wari uvuye ku giti cy’izamu nyuma yo guterwa na Marco Verratti.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu ry’indi, hashyirwaho 30 y’inyongera na yo itagize icyo ihindura nubwo u Butaliyani bwabonyemo uburyo bwasubijwe inyuma na Pickford.

Nyuma yo gukomeza kunganya igitego 1-1 mu minota 120 yakinwe, hatewe penaliti, u Butaliyani bwegukana Igikombe cya EURO 2020 butsinze 3-2.

Domenico Berardi, Leonardo Bonucci na Federico Bernardeschi ni bo batsinze penaliti z’u Butaliyani mu gihe iz’u Bwongereza zatsinzwe na Harry Kane na Harry Maguire.

Abahushije penaliti z’u Butaliyani ni Andre Belotti na Jorginho mu gihe iz’u Bwongereza zahushijwe na Marcus Rashford, Jordan Sancho na Bukayo Saka.

U Butaliyani bwaherukaga kwegukana Igikombe cy’u Burayi mu 1968 mu gihe ari ku nshuro ya 10 bwakinaga iri rushanwa.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO